Home Inyigisho Umuhanzikazi Tonzi ati:”Nta cyemezo nafashe ahubwo ni ubuntu bw’Imana bwatumye ndirimba”

Umuhanzikazi Tonzi ati:”Nta cyemezo nafashe ahubwo ni ubuntu bw’Imana bwatumye ndirimba”

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Tonzi yatangaje ko kuririmbira Imana atari icyemezo yafashe ahubwo ko ari ubuntu bw’Imana n’umuhamagaro wayo byatumye  ahinduka umuririmbyi .

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Gicurasi 2019,akaba ari no mugihe amaze iminsi mike ashyize Album ye nshya hanze yitwa “Akira” iriho indirimbo zitandukanye zihimbaza Imana.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye n’ikinyamakuru cya Isezerano.com,yagitangarije ko umurimo wo kuririmba ufite agaciro gakomeye ariko kandi ko kuririmba kwe atari icyemezo cye yafashe ahubwo ko ari ubuntu bw’Imana.

Yagize ati :”umurimo wo kuririmbira Imana ufite agaciro gakomeye cyane  kuko ubutumwa buba  burimo buba bwamamaza Imana,ariko kuba ndirimba nta cyemezo nabifatiye ahubwo ni ubuntu n’umuhamagaro Imana yampaye”.

Umuhanzikazi Tonzi ni umuhanzi umaze kugira ibikorwa bitandukanye muri muzika y’indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana ,hakaba hashize n’iminsi ibiri asohoye indirimbo ye nshya yitwa”Isoko” yakoranye na Billy James ndetse na Brian Blessed,ukaba wayisanga kuri youtube .Ubu akaba akomeje ibikorwa bye bitandukanye bya Muzika.

 

 

You may also like

Leave a Comment