Home Ibitaramo Umuhanzikazi Tonzi avuze ko igitaramo cyamuhuje n’abana bafite ubumuga cyamusigiye ikintu kinini(Soma birambuye)

Umuhanzikazi Tonzi avuze ko igitaramo cyamuhuje n’abana bafite ubumuga cyamusigiye ikintu kinini(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Tonzi aratangaza ko igitaramo yakoranye n’abana bafite ubumuga mu mpera z’umwaka wa 2018 cyamusigiye mu bigaragara  ikintu kinini.

Icyo gitaramo kikaba cyari kigamije guha urubuga abana bafite ubumuga bakerekana impano zabo no gusangira n’abana bafite ubumuga butandukanye barererwa mu muryango witwa Izere Mubyeyi mu rwego rwo kubifuriza Noheli n’ubunani mu gikorwa cyiswe Spread Christimas.

Mu kiganiro Umuhanzikazi  w’indirimbo zihimbaza Imana Tonzi yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com ,yavuze ko iki gitaramo yagiranye n’abana bafite ubumuga cyamusigiye ikintu kinini cyane.

Yagize ati :”Cyansigiye ikintu kinini cyane cyiza,nko kubona uruhare rwawe rugira abantu rukura mu bwigunge  n’imyumvire igahinduka  kugeza aho ababyeyi bakangukiye gushyira abana babo mubigo .Ibi byubatse abana biciye mu rubuga bahawe bakagaragaza impano zabo.

“Ibi byatumye abana barushaho kwigirira icyizere,ubu bararirimba, baracuruza,bishimiye ibihangano byabo bakora.Ibi byerekana ko abana bari kwiyubaka mu buryo butandukanye kandi n’abantu bakomeje kutubwira bati hari amamurikagurisha(exposition) atandukanye twabashyiramo,bikagaragaza ko iki gikorwa cyiba kije kubaka abantu”.

Umuhanzikazi Tonzi akaba yaratangiye umwuga wo  kuririmba kera akiri muto ,aho ku myaka ye itanu yaririmbaga.Uyu mwaka akaba asohoye indirimbo yitwa Amatsiko ,ubu akaba ari no gukora ibijyanye n’amashusho yayo.

You may also like

Leave a Comment