Home Mu Mahanga Umukobwa w’imyaka 3 yapfuye azize ibikomere, abandi 9 baricwa mu gitero cya Fulani mu gace gatuyemo abakristo-Nigeria

Umukobwa w’imyaka 3 yapfuye azize ibikomere, abandi 9 baricwa mu gitero cya Fulani mu gace gatuyemo abakristo-Nigeria

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umukobwa w’imyaka 3 n’abandi 9 bapfiriye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria muri Leta ya Kaduna mu gitero cyagabwe mu gace gatuyemo abakristu cyakozwe n’abarwanyi bitwaje intwaro bo mu mutwe wa Fulani.

Umukobwa uzwi ku izina rya Elizabeth Samaila, yakubiswe umuhoro inshuro nyinshi ku mutwe.

Yapfiriye mu bitaro ku wa kane tariki 4 Kamena 2020, bukeye bwaho nyuma y’igitero cyagabwe ku baturage ba Tudun Agwalla mu gace ka Kajuru, nk’uko umuryango wa gikristo “U.K Based-Christian Solidarity Worldwide” ubitangaza.

Kuri uwo munsi nanone (ku wa kane), abandi bantu 9 barishwe hakoreshejwe imihoro, babashyinguye mu mva rusange. 6 muri abo 9 bamenyekanye ni Richard Yusuf, Kefas Yusuf, Fidelis Wada, Kachia, Genesis Soja, na Rahab Soja.

Ku wa gatanu, Rita w’imyaka 8, na we wakomeretse ku mutwe, yari mu mubare utazwi w’abaturage b’Abakristu bakomerekeye muri icyo gitero, Christian Solidarity Worldwide yavuze ko abantu 7 bakomeje kutamenyekana.

Umuyobozi mukuru wa Christian Solidarity Worldwide, Mervyn Thomas, yagize ati: “Icyo tutapfa kwemeza cyane ni uko urupfu rwe ari rwo ruheruka kugaragara muri ibi bitero byinshi bikomeje kuba.

Amajyepfo ya Kaduna arimo aberamo ibikorwa by’ubwicanyi bamwe baravuga ko biri guturuka ku kunanirwa gukabije k’ubuyobozi.

 Abarwanyi ba Fulani bakunze kugaba ibitero ku baturage b’abahinzi b’abakristu mu gice cya Nigeria yo hagati.

Mu gihe bamwe bemeza ko abungeri b’inzererezi bagaba ibitero mu gihe bashaka inzuri zirisha, aba radicals bibasira imidugudu ya gikristu kimwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram utera ubwoba uturere two mu majyaruguru y’igihugu.

Muri raporo idasanzwe yiswe “Nigeria: Ubwicanyi bw’abakirisitu batagira kirengera” yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’ umwaka wa 2020, umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu mujyi wa Anambra, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko (Intersociety) wavuze ko kuva muri 2015, Boko Haram, Fulani, n’agatsiko k’amabandi bishe abakristu bagera ku 11500 muri Nigeria.

Ikigereranyo giherutse gukorwa na Intersociety cyerekana ko muri Nigeria hiciwe abakristu barenga 620 muri uyu mwaka wa 2020.

Hakaba hasabwa igitutu mpuzamahanga kigomba gushyirwa ku bayobozi ndetse na leta zunze ubumwe kugira ngo barinde abo baturage batishoboye, kandi ko hafatwa ingamba zifatika zo kwambura intwaro zose zitegamiye kuri Leta no kugeza abakoze ayo mahano mabi mu butabera.

Umwaka ushize, abanyamuryango 2 bo mu muryango wa Adara, ubwoko bw’abakristu benshi bo muri leta y’amajyepfo ya Kaduna, bari mu bandi Banyanijeriya basangiye ubunararibonye bwabo mu gikorwa cy’inama cyatewe inkunga na Heritage Foundation ishinzwe ibitekerezo.

Alheri Magaji, umukobwa w’umuyobozi w’ubutegetsi bwa Adara, yagize ati: “Kuri ubu, ubwoko bwanjye ntibubaho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Alheri akomeza agira ati mu byatumye ndi hano ni ukugerageza gusubiza igihugu cyanjye uwo ndi we. Abantu banjye barazimiye barasinziriye rwose munsi y’ikirere hasi, nta mazu, nta biryo, nta kintu na kimwe bafite.

Abashumba ba Fulani baje mu mujyi wa Kajuru muri Gashyantare, abagera kuri 400 muri bo bari bafite imbunda zo mu bwoko bwa AK-47.

Iyi nkuru dukesha “Christian Post” ikomeza itubwira ko aba barwanyi baje ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, binjiye baririmba indirimbo z’intambara.

Baririmbaga indirimbo zisobanura ngo ‘ba nyir’ubwite, ba nyir’ubutaka twaje, igihe kirageze ngo abimukira bagende.

Alheri Magaji akomeza agira Ati: “Dufite abana b’amezi 2, abana b’amezi 6, abana bari mu nda zaba nyina baricwa nk’inyamaswa, nk’inkoko”.

Turi hano uyu munsi kugira ngo dusabe guverinoma y’Amerika ndetse n’Isi yumve amateka yacu.

Nigeria yongewe ku rutonde rw’ibihugu bihohotera bikanabangamira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abakristo.

Kuri ubu Nigeria iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’ibihugu bihohotera abakristo rwakozwe na Open Doors USA muri uyu mwaka wa 2020.

You may also like

Leave a Comment