Home Amakuru y'ibanze Umukristo wa nyawe aho gutegeraza ikiva kuri mugenzi we ,ahubwo aratanga – Papa Francis

Umukristo wa nyawe aho gutegeraza ikiva kuri mugenzi we ,ahubwo aratanga – Papa Francis

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ku cyumweru taliki 20 Ukwakira 2019, Papa Francis yasomye misa ubwo hizihizwaga umunsi mukuru witiriwe uw’ubutumwa ku isi yose.  Mu nyigisho ze yakomeje abaza abari aho ibibazo biganisha  ku gusobanura biruseho kuri misiyo y’ubuzima bwa muntu.

Mu 1926 nibwo[ Papa Pius XI] yanzuye ko insengero zikwiye umunsi wihariye wo gusengera misiyo zabo.“Umunsi wahariwe misiyo ku isi yose wizihijwe ku cyumweru kibanziriza icyanyuma cy’Ukwakira munce zitandukanye zigize isi nk’ikimenyetso cyo gushyigikirana no gufatanya kubwa misiyo n’abamisiyoneri ahantu hose.” Papa Pius

Muri Misa yo kwizihiza uwo munsi mukuru [Papa Francis] yagarutse kuri ayo magambo atatu yasomwe kuri uwo munsi wo ku cyumweru[ Izina, Inshinga na Ntera] .

Izina yahisemo ni “Umusozi”, ryagaragaye mu isomo rya mbere muri Yeseya “Nyuma yuko Yezu azuka, yabwiye Intumwa ze ngo bahurire ku musozi w’Igalireya.”

Papa yagize ati “Uwo musozi ni ahantu heza Imana yishimiraga kuba yahurira n’abantu bayo.” Papa yakomeje avuga kuyindi misozi iri mu byanditswe, ariyo umusozi wa [Sinayi] n’umusozi wa [Karumeli].

“Umusozi kandi ni ahantu Yesu yamaze amasaha menshi mu masengesho ye ahuza ijuru n’Isi akatwunga n’Imana.”

Izina “Umusozi”

Papa Francis yakomeje agira ati “Umusozi utubwira ko twahamagariwe kwihuza n’Imana ndetse na bagenzi bacu.” Umusozi kandi ugaragaza ibintu mu buryo bwinshi. Yakomeje avuga ngo “Umusozi uhuza Imana n’abavandimwe bacu mu munezero w’amasengesho.”

Ibyo bikatuzamura kandi bikadushyira kure yo gutekereza ibibi ahubwo bika twerekeza ku bicyenewe kandi biramba. Papa Francis yemeje ko “Misiyo atangirira ku musozi.” ibyo bitwibutsa” ikibazo kigira kiti “Ese koko ubuzima bwanjye buvuze iki?”

“Ese noneho ni kuwuhe musozi nshaka gutereraho indi nambwe?”Papa Francis

Inshinga “Kuzamuka”

Papa Francis yakomeje asobanura ijambo rijyanye n’izina umusozi, nibwo yahisemo inshinga kuzamuka. Avuga ko tutaremewe kuguma aho turi, ahubwo twaremewe kugera hejuru hisumbuyeho tugahura n’Imana ndetse n’abavandimwe bacu.

Papa yavuze ko ariyo mpamvu tugomba kuzamuka, tugashikama kumbaraga ziduturukamo ubwacu zatuzamura. Ubwo nibwo buryo bwonyine tuzagera kuri buri kimwe nkuko umuntu wese wurira umusozi abizi.

Nkuko umuntu wurira atakifuza kuba yagwa ngo asubire inyuma, niko no mu buzima tugomba kuzamuka tujya mu bintu bifite umumaro. Yakomeje avuga ko ari naryo banga rya misiyo yacu, iyo uzamuka hari ibisigara inyuma ugomba kureka.

Papa Francis yongeye kubabaza ati “Ese ni izihe mbaraga muri gukoresha mu kuzamuka? Ese mwiteguye kureka imitwaro yanyu y’ibyisi bidafite umumaro kugira ngo mwurire umusozi w’Imana?

Ntera “Bose

Papa Francis yongeye gusobanura ko Umusozi utwibutsa ibigomba kuba. Inshinga kugenda itubwira uburyo tujya hariya. Gusa hari irindi jambo rya gatatu ndetse ry’ingenzi rivuga ngo “Bose”. Ijambo “Bose” ryongeye kugaragara mu isomo ryasomwe. Yesaya avunga ngo “Abantu bose” iri naryo ryanasubiwemo muri Zaburi havuga ko Imana ishaka ko “Bose batabarwa”

Na Pawulo yaranditse ngo Yesu arababwira ati “Mugende mwigishe amahanga yose”

Papa yakomeje agira ati “Imana irabizi ko duhora dukoresha amagambo nka ‘Mwami wanjye’ na ‘Mwami wacu’ niyo mpamvu Imana ikoresha ijambo “Bose” kuko ntamuntu n’umwe utari mu mutima wayo, kubera ko buri wese ari umutungo wa gaciro n’igisobanturo cy’ubuzima kigarara gusa muguha buno butunzi abandi bagenzi be.” Iyi niyo misiyo yanyu.

Yavuzeko ari ukuzamuka umusozi ugiye kusengera buri wese kandi ukamanuka kumusozi ugiye kuba impano ku bantu bose.

Papa Francis yasoje agira ati “abakristo bahora mu ngendo, buri wese ategereza ikiva kuri mugenzi we ariko umukristo wanyawe aho gutegeraza icyo kintu we aratanga.”

You may also like

Leave a Comment