Home Amakuru y'ibanze Umukristo w’umunyarwenya John Crist arashinjwa icyaha cy’ubusambanyi

Umukristo w’umunyarwenya John Crist arashinjwa icyaha cy’ubusambanyi

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umukristo w’umunyarwenya John Crist arashinjwa icyaha cy’ubusambanyi no kugirana imishyikirano yihariye n’abagore bashatse.

Comedian John Crist, 2018 | (Screenshot: Youtube)

Taylor Berglund akaba umunyamakuru w’urubuga rwa Charisma News yatanze raporo iki cyumweru avuga ko mu bindi uyu munyarwenya aregwa harimo no kuba yaratanganga amatike y’ibikorwa yabaga ari bwerekane ku bagore ku kiguzi cyo kuryamana.

Muri raporo uyu munyamakuru yatanze hakaba hari harimo kandi abagore batanu batari bavuzwe amazina bavugako bagize imishyikirano yihariye na John Crist.

Inkuru dukesha Christian today ivuga ko muri email uyu munyarwenya yahaye Charisma news, yemeye ko yagiranaga umubano n’abagore bakaryamana ntacyo yitayeho. Gusa avuga ko ibyo aregwa byose atariko byose yabikoze

Crist yaravuze ati:” Imyifatire yanjye ntiyigeze igira akamaro kandi yabaye iyo gucumura. Nacumuye ku Mana, kubagore ndetse n’abantu nakundaga cyane. Niyangirije imyizerere yanjye ya Gikristo, agaciro kanjye ndetse mbabaza n’abantu benshi.”

Yakomeje avuga ko yashakaga imbabazi zivuye kubagore yababaje kandi akaba yarakiriye igipapuro kivuye kubaganga binzobere cyo kuba yarabaswe ndetse agakora n’icyaha cy’ubusambanyi.

Yavuze ati “ nsabye imbabazi kubagore nababaje ndetse nkabasigira n’igikomere kandi nzakomeza mbasabe imbabazi. Nababaje izina rya Yesu kandi namusabye imbabazi.”

“Ubuntu ibi byari bizwi n’abantu banjye ba bugufi, umuryango wanjye, inshuti zanjye nabo dukorana, none na mwe ubu murabimenye.

 

“Ubu nciye bugufi nsaba imbabazi, Ubuntu n’urukundo. Simbisabye kubwanjye, ahubwo kubw’imitima nababaje mubyo nagiye nkora byaso, mumbabarire.”

Mumyaka yashize, Crist yabaye umunyarwenya uzwi kandi ukunzwe cyane, ndetse na n’urwenya rwararebwaga cyane kuri YouTube.

Crist mubyo yavugaga yagarutse kubyo yigeze gutangaza ku mbugankoranyambaga mu kwezi kwa mbere, avugako n’ubwo yari yarageze kuri byinshi yifuzaga, yahoraga yumva atishimye kubera ibyo yakoraga mu buzima bwe akaba yarashakaga gusaba ubufasha.

 

You may also like

Leave a Comment