Home Amakuru y'ibanze Umunsi w’umwana w’umunyafurika”Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana”

Umunsi w’umwana w’umunyafurika”Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana”

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Buri tariki 16 Kamena u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Umwana w’Umunyafurika. Muri uyu mwaka wa 2021, ukaba wizihijwe mu buryo butandukanye nubwari busanzweho kubera gukumira icyorezo cya Corona, wizihirijwe mu masibo.

uyumunsi ufite insangamatsiko igira iti”Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana.” Iyi nsanganyamatsiko ikaba yerekana uko kwita ku mwana bikwiye guhera mu nzego zo hasi zifatanyije n’Abajyanama b’ubuzima.

Mu batanze ubutumwa babinyujije k’urukuta rwa Twitter barimo Nyakubahwa madamu Jeanette Kagame na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, bagiye bagaruka ku kwita ku mikurire y’umwana, ndetse bagaragaza ko Isibo izagira uruhare rukomeye mu gufasha Ababyeyi mu mikurire y’Abana babo.

Ubutumwa bwa minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango buragira buti” mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika, mu gihugu hose haratangizwa umunsi ngarukagihembwe wahariwe imbonezamikurire y’Abana bato.”

Ibikorwa bigomba kwibandwaho kuri uyi munsi harimo, gupima Abana ibiro n’uburebure, guhabwa Vitamini A ndetse n’ikinini cy’inzoka.

Ubutumwa bwa Madamu Jeanette Kagame.

You may also like

Leave a Comment