Home Amakuru y'ibanze Amerika:Umupasitori uzwi cyane muri Gana yarashe umugore we , menya icyo yamuhoye

Amerika:Umupasitori uzwi cyane muri Gana yarashe umugore we , menya icyo yamuhoye

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umupasitori uzwi cyane wo muri America ukomoka muri Gana uzwi ku izina rya Sylvester Ofori yatawe muri yombi nyuma yo kurasa umugore we Barbara Tommey ahita apfa. Ibi byabereye hanze aho , uyu mugore w’imyaka 27 akorera muri Navy Federal Credit Union, hafi ya Mall i Millenia muri Orlando, ku wa kabiri tariki ya 8 Nzeri 2020.

 Umuvugizi w’igipolisi cya Orlando yavuze ko Barbara yarashwe na Sylvester, hafi y’umuryango w’ubucuruzi ku kibanza 4600 cya Gardens Park Boulevard mbere ya saa cyenda z’ijoro. Tommey yatangaje ko yapfiriye mu kigo nderabuzima cya Orlando nyuma gato yo kujyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa OPD yavuze ko Ofori w’imyaka 35 yajyanywe gufungirwa mu nzu ye ku mugoroba wo ku wa kabiri. Afungiye muri gereza ya Orange County ,akaba  ashinjwa ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere akoresheje imbunda.

Ku wa kabiri mu gitondo, mu kiganiro n’abanyamakuru, Chief Orlando Rolón yavuze ko kurasa byafatiwe kuri CCTV. Ati: “ashobora kuvuga ko yatunguwe n’ibyabaye.”

Navy Federal Credit Union yasohoye itangazo ryerekeye iraswa. Iri tangazo rigira riti: “Muri iki gitondo, umwe mu bagize itsinda yakomerekejwe bikomeye n’igikorwa cy’urugomo hanze y’ishami ryacu rya Millenia, n’umugabo yari azi, nk’uko abapolisi babitangaza.

Bivugwa ko Pasiteri Sylvester amaze igihe kinini ahohotera umugore we. Kubera ihohoterwa, Barbara yemeje umuryango we kumureka. Ariko Sylvester yamukurikiranye aho yakoraga ejo aramurasa inshuro 7.

You may also like

Leave a Comment