Home Amakuru y'ibanze Umuramyi “Arsen Tuyi” afashe indege agiye gukorera ibitaramo hanze y’u Rwanda

Umuramyi “Arsen Tuyi” afashe indege agiye gukorera ibitaramo hanze y’u Rwanda

by Ali Gilbert Dunia

Umuhanzi Tuyiringire Arsène [Tuyi] ukorera umurimo w’ivugabutumwa  mu Itorero rya Evangelical Restoration Church (ERC)  muri iki gitondo saa 8h00am  afashe indenge  yerekeza mu gihugu cya Ghana .

Arsen Tuyi akaba yitabiriye igitaramo cyateguwe na Ministries yitwa Logos Rhema , ikorera umurimo w’Imana mu Gihugu cya Ghana. Iki gitaramo akazahuriramo n’abaririmbyi batandukanye ikenda baturuka mu bihugu bitandunye byo ku mugabane w’Africa. Mu Rwanda akaba ari Arsen Tuyi wa giriwe ubuntu bwo Guhagararira  I Gihugu cy’u Rwanda.

Umuramyi Arsen Tuyi ari I Kanombe .

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru isezerano .com akaba yatangaje ko bishimishije cyane kuba  yahawe amahirwe yo kwitabira iki gitaramo , kuko n’ibyagaciro cyane.

Akomeza yemeza ko ajyanye ubutumwa bwiza kandi akaba ari kumwe n’Umwuka Wera. Ati :”ngiye muri Ghana mbashyiriye ubutumwa bwiza nzanyuza mu ndirimbo zihamya imirimo myiza Imana ikora .

Abantu bazitabira igitaramo ndahamya n’umutima wanjye ko bazishima kandi  abafite imitima ibabaye bazakira ndabyizeye .

Mu gihe yarabajijwe koko niba aricyo gihe amasezerano Imana ya muhaye yo yo gutangira kujya kuvuga ubutumwa bwiza hanze y’igihugu cy’u Rwanda ,dore ko umushumba wa ERC mu Rwanda Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu bagiye bavuga ko Imana igiye gukoresha uyu Muramyi akajya kuvuga ubutumwa bwiza mu mahanga kuko igihe kigeze .

Mu magamboye Arsen  yasubize Isezerano .com ko “bishoboka kandi akaba yiteguye no kwerekeza ahandi hatandukanye azajya kwa mamaza ubwami bwa Kristo kuko nibyo yahamagariwe .

Arsène Tuyi ni umuhanzi ukora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Shekinah Worship Team umaze kuba nkingi ya mwamba  mu muziki waririmbiwe Uwiteka.

Taliki ya 9 Kamena 2019 nibwo Arsen Tuyi yakoze igitaramo akora ngarukamwaka cyiswe PENTECOST HYMN”.

You may also like

Leave a Comment