Home Amakuru y'ibanze Umurenge wa Kanombe: Abatekamutwe Bitwaje Bibiliya bamutetse umutwe bamwiba telephone none ari kurira.

Umurenge wa Kanombe: Abatekamutwe Bitwaje Bibiliya bamutetse umutwe bamwiba telephone none ari kurira.

by Ali Gilbert Dunia
1 comment

Muriyi minsi mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe Akagari ka Kabeza  hadutse abatekamutwe basigaye  biba bitwaje igitabo cy’Imana benshi tuzi ku izina rya Bibiliya Yera.

Hari ku gicamutsi cyo kuwa 14 Werurwe 2019  mu masaha ya saa kenda n’ igice mu muhanda ugana Kabeza ukiva mu Giporoso  ni bwo umusore  witwa Mutuyimana Eliya  ahuye n’uruva gusenya  abagabo babiri bari bafite Bibiliya Yera , avuga ko basaga nkabajya gusenga bamutetse umutwe bamutwara  terefone yo mu bwoko  bwa tekino  yaraguze mu Giporoso  ifite agaciro kibihumbi  60.000 frw.

Mu kiganiro Mutuyimana Eliya agiranye n’umunyamakuru w’isezerano.com   yagize ati “ ndatangaye cyane kandi birambabaje kubona  abantu bambaye neza kuriya banyiba kandi bitwaje ijambo ry’Imana , n’ukuri  ndumiwe gusa .

Nahuye n’abagabo babiri umwe afite urufunguzo rw’Imodoka  bari kumwe bansaba ubufasha  bambwira ko  imodoka yabo igize ikibazo  bifuza ko hari akantu mbazanira ku isoko rya Kabeza.

Nange mbona aribyiza ko nabafasha doreko bayinyeretse imodoka  ndetse hiyongeraho ko bambwiye ko ari abakozi b’Imana bituma ngira icyizere  .

Mutuyimana Eliya yakomeje atubwira ko aribo ubwabo bahagaritse moto yamujyanye ndetse ahaguruka amaze kuvugana n’undi uri Kabeza wa gombaga kumuha ako kantu atibuka izina .bamusaba ko yabatiza Terefone ye bakabasha gufotora imodoka  yabo yagize ikibazo  n’uko ndabatiza  ni bwira ko ndi kubafasha. Uwo muntu naringiye kureba yambwiye uko ya mbaye ndetse na hantu musanga ngezeyo ndamuheba n’uko ngaruka nje kubahakanira ko ntawe mbonye .

Gusa nkurikije akababaro batumye ngira sinzi ko nzongera kwizera abarokore .

Subwa mbere muri uyu murenge wa Kanombe havuzwe ibi bikorwa byo guteka umutwe cyane cyane ahantu hakunda guparika abanyegare ( abanyonzi).

Mukansanga Oliver umuturage utuye muri ako kagali ka Kabeza ahitwa muri kajeke  yadutangarije ko ibyo ari ibintu bamaze kumenyera , ko abajura bitwaje Bibiliya babaye benshi muri ako gace .

Ati “yewe nanjye ubwanjye byambayeho baje kunyigisha mu rugo ngiye mu gikari  umwe ambwiye ko afite inyota ,nje nsanga bagiye kera batwara terefone y’umugabo wange ndetse na modemu yariri ku meza  .

Oliver  akaba yadusabye ko tutamufata amajwi ndetse n’amashusho .

Twagerageje guhamagara umuyobozi ushinzwe umutekano  mu kagali ka Kabeza telefone ye yanga gucamo , ndetse n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kanombe  biba gutyo .

Abantu bakwiye kuba maso bagahashya abo batekamutwe

Turagumya gukurikirana iki kibazo .

 

 

 

You may also like

1 comment

E March 14, 2019 - 9:06 pm

Ngo ntazongera kwizera abarokore hhh? Ahubwo mumubwire amenye ubwenge ye kujya agira ngo hanze aha imitwe ntiyuzuye kuko ntamurokore uteka imitwe ahubwo nabiyita abarokore batazi nuburokore icyaricyo kd Asenge kugira ngo Imana ijye imuhishurira amenye abarokore nababyiyitirira. Nabe maso kuko abatekamutwe babaye benci bitwikira umwambaro utari uwabo kugira ngo barye ibyabandi abajura batazatuma atanakizwa ngo abarokore nabatekamutwe.

Reply

Leave a Comment