Home Amakuru y'ibanze Umutima wo gufasha : Tabara ubuzima bwa “Niwe Nate” w’amezi 9 akeneye ubufasha bwawe ngo yivuze indwara ikomeye yo kugira imyenge ku mutima.

Umutima wo gufasha : Tabara ubuzima bwa “Niwe Nate” w’amezi 9 akeneye ubufasha bwawe ngo yivuze indwara ikomeye yo kugira imyenge ku mutima.

by Ali Gilbert Dunia

Niwe Nate ni umwana muto w’umuhungu umaze amezi 9 ku isi, kuko yavutse tariki ya 29/10/2019.Ni mwene Kambanda Augustin na Kakuze Marie Claire batuye muri Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo. Uyu mwana bamenye uburwayi bwe kuva ku mezi atatu akivuka bazenguruka amavuriro atandukanye

mu Rwanda ariko nyuma baza guhabwa raporo n’inzobere zo mu bitaro bikuru bya CHUK ko uyu mwana afite imyenge myinshi ku mutima kandi ko agomba kuvuzwa vuba mu bitaro bifite ubushobozi bwo kubaga umutima kuri bene iyi ndwara. Kambanda Augustin usanzwe akora imirimo iciriritse irimo no gutera ibiraka yavuze ko inzobere zo mu

Buhinde zavuze ko uyu mwana ashobora gukira ariko byasaba ko abagwa kandi akitabwaho bihagije.Uyu mubyeyi avuga ko hakenewe nibura 10,000 by’amadolari y’Amerika hakubiyemo amafaranga yishyurwa

kwa muganga,ay’amatike azabajyana,ayo kugura imwe mu miti,ayo kwifashisha mu mibereho y’umurwaza n’umurwayi byose bikubiye hamwe.

Uyu muryango kandi uvuga ko wakoze ibishoboka byose ugashakira uyu mwana ubuvuzi bityo .Udufaranga bari bafite twose twagendeye mu kuvuza umwana ndetse n’ibyo batunze bagenda babigurisha.

Uyu Mugabo avuga ko yagiye mu muryango we nawo utishoboye bamwe bagenda bamuteranyiriza ngo ubu bamwijeje ko bamubonera ibihumbi maganatandatu na mirongo itanu by’amanyarwanda(650,000Frw), bityo ubwo hakenewe miliyoni icyenda zisaga kugirango uyu mwana ajye kwivuza ushyizeho abamuseranije kumuha 650,000Frw.

Aba babyeyi barasaba umuntu wese wumva afite umutima wo kugira icyo yabafasha uko cyangana kose yaba 500Frw,yaba ijana uko yaba anagana kose ko yabatabara bakabasha kuvuza uyu mwana ubuzima bwe butabacika bareba.

Niba ufite umutima wo gufasha uyu muryango nyamuneka bahamagare kuri 0788464189 yanditse kuri Kambanda Augustin se w’umwana.Iyi telefoni iri kuri Whatsapp

You may also like

1 comment

Gaudence August 11, 2020 - 9:30 am

Mana weeeee!!!!!!!!!!! Tabara uyu mwana pe! utabare n’umuryango we kuko ushobora byose kdi ukoreshe abantu bawe.

Reply

Leave a Comment