Home Amakuru y'ibanze Umuvugabutumwa” Flanklin Graham” yababajwe n’abahagaritse ibitaramo bye byagombaga kubera mu bwongereza

Umuvugabutumwa” Flanklin Graham” yababajwe n’abahagaritse ibitaramo bye byagombaga kubera mu bwongereza

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuvugabutumwa Franklin Graham, ibikorwa yateganyaga gukora mu kwezi kwa gatanu Gicurasi azenguruka mu bice bitandukanye byahagaritswe bitewe n’ibitekerezo yatanze ku bijyanye n’abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina hagati yabo (homosexuality), ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi w’urugaga rw’abavugabutumwa Graham abamo.

Nyuma yuko batangiza iki gikorwa cyo kurwanya ibikorwa by’uyu munya Scotland, urugaga uyu mugabo abamo rw’abavugabutumwa rwajyanye ikirego mu nkiko.

Abahagaritse ibyo bikorwa bahawe igihe cyo kugeza ku wa kane bamaze gusubiza impamvu bahagaritse ibikorwa bya Graham byagombaga gutangira mu ijoro ryo kuwa 30 Gicurasi.

Gusa umuvugizi w’urugaga rwa Graham yavuze ko abayobozi ba SEC abona wagirango barashaka ko ikibazo gikemuka hitabajwe inkiko, ndetse babwirwa ko hakiri indi minsi irindwi kugirango babone igisubizo.

Uru rugaga rwitwa BGEA, Graham abereye umuyobozi ngo ruzakomeza kugerageza gushaka igisubizo cyafasha Graham kuzenguruka (Tour) yagombaga kuzabera mu bwongereza nkuko byari bigenwe.

Umuvugizi wa Graham yavuze ko guhagarika ibi bikorwa bibangamira kandi bikagira n’ingaruka ku bwisanzure mu ijambo ry’Imana.

Uru rugaga rwa BGEA ruvuga ko hafi imyaka 70 ishize bavuga ubutumwa ko nta gikorwa Graham yigeze agaragaramo ngo giteze ikibazo cyangwa akavuyo mu bantu.

Abagize urwo rugaga bakomeza bavuga ko nta kibazo kuba ibi byarakozwe n’abarwanya BGEA kuko baba bashaka guharabika no gutera ubwoba abakorana imishinga na BGEA.

Yakomeje agira ati “aya mategeko yangizwa yo kwizera ndetse no kwizerena, bishingiye ku kubabazwa ndetse n’ imyemere, ibivugwa cyangwa ububabare bugaragara muri rubanda nyamwinshi bishobora ndetse kubabaza buri muntu witaye ku bintu biri mu bantu ndetse no kubabyirengagiza, mu reke mujye mwumva gusa icyo ijambo ry’ Imana ribasaba gukora.

Yavuze ko abantu nibadahagurukira kubirwanya amatorero menshi azaba afite ibibazo ndetse ko bizabasaba ku bwiriza abakristu babo. Kandi abakristu bamwe bazavamo bagende bitewe nimyumvire yabo.

Yakomeje agira ati “nago twangije amategeko kandi nekereza ko nk’ itorero byaribikwiye ko dukemura iki kibazo kugira ngo turinde abakristu kuba bakica amategeko.”

Iyi ntago yari ishuro ya mbere umuvugabutumwa agirana amakimbirane na LGBT group.

Mu mwaka wa 2018 yakoze igitaramo cy’ivugabutumwa gusa nabwo ntago babyumvishe kimwe na LGBT group.

Graham we yizera ko kwigishiriza mu bwongereza aribyo byiza kurusha mbere.

Kandi yifuza ko abantu bamenya ko twese twakoze ibyaha kandi ko ibyaha byacu bidutandukanya n’ Imana.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment