Home Isesengura Umuyobozi wa Banki y’Isi yatangaje ko abagera kuri Miliyoni 60 bagiye kuzahura n’ubukene bukomeye kubera COVID-19

Umuyobozi wa Banki y’Isi yatangaje ko abagera kuri Miliyoni 60 bagiye kuzahura n’ubukene bukomeye kubera COVID-19

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umuyobozi wa banki y’Isi yavuze ko icyorezo cya COVID-19, gishobora kuzatuma mu minsi iri imbere abantu bagera kuri miliyoni 60 bagira ubukene bukabije.

Uku guteganya ko ubukene bukabije bugiye kwibasira imbaga nyinshi kwatangajwe n’umuyobozi mukuru wa banki y’Isi David Malpass.

Igisobanuro cy’ubukene bukabije banki y’Isi ivuga ni abantu bose bazaba batunzwe n’amadolari ari munsi ya $1.9 ku munsi, aya akaba ari amafaranga yenda kungana na 1900RWF.

David Malpass asobanura uburyo ibi biterwa nuko abantu benshi imirimo yabo yahagaze, bityo bigatuma ubuzima bwabo bugenda nabi kandi kugeza nanubu niko bimeze.

Ikindi cyiyongeyeho nuko banki y’Isi yavuze ko izamuka ry’ubukungu bw’Isi bushobora kuzagabanukaho 5 ku ijana, (5%) kuko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku bukungu bwa buri gihugu cyose.

Iyi nkuru dukesha Vatican news ivuga ko tariki 20 Gicurasi 2020, David Malpass yavuze ko ibi bizahanagura iterambere ryari ryaragezweho kuva muri 2017

Malpass akomeza avuga nanone ko banki y’Isi yateganyije biliyoni 160 z’amadolari z’inkunga ($160billion), n’inguzanyo zizishyurwa ku nyungu nto zizahabwa ibihugu bikennye mu rwego rwo kubifasha guhanngana n’ingaruka za Coronavirus.

Banki y’Isi na IMF (International Monetary Fund), bashyizeho uburyo bwemerera ibihugu bikennye gusaba inguzanyo kugeza umwaka wa 2020 urangiye, aya mafaranga akaba azaturuka mu muryango w’ibihugu 20 bikize bizwi ku izina rya G20.

 

 

You may also like

Leave a Comment