Home Amakuru y'ibanze Urubyiruko rukijijwe rugira imibereho myiza ku bintu bijyanye no mu mutwe kurusha inshuti zabo zidakijijwe

Urubyiruko rukijijwe rugira imibereho myiza ku bintu bijyanye no mu mutwe kurusha inshuti zabo zidakijijwe

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rukijijwe rugira imibereho myiza ku bintu bijyanye no mu mutwe kurusha bagenzi babo badakijijwe.

Amakuru dukesha urubuga rwa Christian today agaragaragaza ko itsinda rya Barna ku bufatanye na World Vision, bakoze ubushakashatsi ku bantu basaga 15,369 bari hagati y’imyaka 18-35 mu bihugu bisaga 25.

Ubushakashatsi bwabonye ko, abantu muri bo bajya gusenga buri cyumweru bahura n’imihangayiko mike ku kigereranyo cya 22%, ujyereranyije n’abatajya gusenga kuko bo ikigereranyo kigera kuri 33%.

Bongeye kugaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abakristo baragara mu nsengero 51% barangwa no kuba bafite icyizere cyejo hazaza, ibyo bikaganisha kuri cyimwe cya gatatu muri bo 34% ko nta cyizere baba bafite.

Urubyiruko rungana na 28% badafite icyo cyizere bakunze kuvuga ko bahora bumva bababaye kandi bihebye kurusha abakristo basaga 18%. Kandi aba badafite icyo cyizere bamwe muri bo bavuga ko baba bumva ari bonyine kandi bafite ubwigunge muri bo.

Gusa abari munsi ya kimwe cya gatatu badafite icyizere cyejo hazaza 29% bavuga ko baba bumva bazagera ku ntego zabo.

Abo badafite icyizere bari bikubye kabiri abafite icyizere bavuga ko bizeye ejo habo hazaza ko hazaba ari heza. Ubushakashatsi bwa komeje bugaragaza itandukaniro rinini riri hagati yo kuba batanga igihe n|amafranga ku rubyiruko rusaga 39% rutajya gusenga, ndetse na 23% yabo batajya gusenga nta n’icyizere cyejo hazaza bafite.

Bakaba batanga ubwo bufasha bagendeye ku mpamvu zingenzi zishobora kuba zabafasha.

Perezida wa groupe ya Barna, David Kinnaman yavuze ko ibyo bintu byavuzweho cyane ariko ntabwo byitabwaho nkuko bikwiye. Nanone kandi yakomeje agira ati ” icyo nakongeraho mu gutanga icyizere kubyo gufasha urwo rubyiruko, hakabaye ho ukwihuza kwa kw’abakristo na bashinzwe iby’ubuzima muri rusange.”

“Muri iyi myaka, itsinda ryacu ryagiye ahantu hatandukanye kumva ibyo urubyiruko rubivugaho mu madini agiye atandukanye. Muri ibi bigereranyo byagiye bitangwa byibuze amatorero arasabwa kuba yakomeza kwegera urubyiruko rugagara ko rwumva ruri rwonyine. Bakagira ubufasha babaha bakabigisha nabo bagatangira kwiyumva kimwe n’abandi.

World Vision UK CEO Tim Pilkington yavuze ati” twashakaga kumva uko abari hagati y’imyaka 18-35 babyumva nibyo babona bibabera imbogamizi bahura nazo.”

Tim Pilkington yasoje agira ati “Bimwe mubyagiye bishakwa byari ingenzi, kandi ndizera ko abakuriye amatorero bari bwumve neza ko insengero zakabaye ziba ahantu ho kuzamururira ubumenyi, kandi hagasubizamo abantu imbaraga ndetse n’ibyiringiro.”

 

You may also like

Leave a Comment