Home Amakuru y'ibanze Urubyiruko rwo muri Australia rwiyemeje kuvugurura Kiliziya yabo

Urubyiruko rwo muri Australia rwiyemeje kuvugurura Kiliziya yabo

by Ndayisenga Gerard
0 comment

Urubyiruko rwo muri Australia rwiyemeje kuvugurura kiriziya yabo.

Ibi byavugiwe mw’ihuriro ry’urubyiruko rusaga ibihumbi bitanu rwo muri Kiliziya Gatorika rwari ruteraniye mu mujyi wa Perth mu gihugu cya Australia ku nsanganyamatsiko yagiraga iti:”umva icyo roho avuga.

Uru rubyiruko rwakiriwe na Archibichop wa Diosese ya Perth Timothy Costholloe wo mu muryango wa abaseleziyani ,aho yarusabye ko rugomba guhora rwitanga mu gukora umurimo wo kubaka ingoro ya Nyagasani.

Timothy Costholloe yagize ati”Imana iriho kandi na Kirisitu aracyariho, inzu yanjye ni ingoro kandi igamije kubafasha ,kubumva no kubigisha namwe mukaba abatojwe. Ibi Timothy  yabivuze ashingiye ku magambo ya Mutagatifu Francis w’Asizi yo mu myaka 800 ishize.Ibi nanone byagarutsweho na papa Francis I ubwo yari yahuye n’urubyiruko rwo muri Poland muri 2016 aho yashishikarije urubyiruko gukunda ingoro y’Imana ,papa Francis  nawe yifashishije amagambo y’uwo mutagatifu  agira ati:”genda wubake ingoro yanjye n’imbaraga zawe zose.

Archibichp Casteloe  yasabye urubyiruko guhaguruka no kujya hanze bakavugurura ingoro y’Imana, bafasha gushyiraho inzira zoroheje aho buri wese agomba kuba afite ubwo bushake.

Padiri Rob Galea wo muri Diyoseze ya Sandhurt we yasabye abaririmbyi n’abahanzi gukoresha ibitaramo n’ibiterane nk’inzira yo guhuriza abantu benshi  hamwe bashaka kumva ijwi ry’Imana mu buzima.

Urwo rubyiruko rwanaganirijwe kubirebana n’imihamagaro itandukanye aho kumugoroba bahawe inyigisho n’ababikira bo mu muryango urukundo rw’Imana bari bahagarariwe na Sr.Therese Mills na Sr.Juddy Bowe.

Sr.Juddy yabwiye abari bateraniye aho ko buri wese ufite igitekerezo cyo kumva ahamagarwa na roho , ko roho yiteguye kumwumva kandi ko na Kliziya yiteguye kumwakira ikamufasha

Sebastian Duhou na Holly Roberts bari bahagarariye urubyiruko rwo muri Vatican basabye abari bateraniye aho ,ko bagomba gukurikiza inama za papa Francis

Vatican News yakomeje ivuga ko”Banasabye ko inama itaha ya 2020 ko buri wese agomba kuyitabira  buri wese yahawe ikaze n’uburenganzira bwo kuzayitabira.

Ihuriro ry’urubyiruko ry’umunsi umwe mu mujyi wa Perth ho muri Australlia warangijwe n’umwiherero w’isengesho wakurikiwe no gususurutswa n’abahanzi nka Bryant ,The Melboune n’abandi.

You may also like

Leave a Comment