Home Urukundo IGICE CYA 5: Urukundo rwa Manzi na bella; duherukana Manzi ahamagara Bella.

IGICE CYA 5: Urukundo rwa Manzi na bella; duherukana Manzi ahamagara Bella.

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Duherukana Manzi ahamagara Bella akunda,mu gihe Bella yari kuganira na Ange nk’abavandimwe ariko bose bakaba batazi ko buri wese azi Manzi(kurikira iki gice cya gatanu)

Mu gihe Bella yaracyibaza niba ari bwitabe Manzi ,telephone yahise yikuraho,maze umuvandimwe we Ange amubaza impamvu itumye atitaba uwo muntu undi amubwira ko ari wa musore washakakaga kumurya utwe ,mubyukuri ntago Ange yigeze amenya ko ari Manzi asanzwe azi waruhamagaye . bwarakeye maze Bella ajya ku ishuri mu gihe ari kwinjira Manzi yari amuri inyuma agerageza kumuhamagara  ariko Bella ntiyabyitaho kuko yari yamaze kumenya ko ari Manzi.

Bella yihuse ajya mu ishuri na Manzi nawe ahita yinjira. Mu byukuri Manzi yari yaramaze gukunda Bella, gusa mwibukeko na Bella yari yarakunze Manzi uretse ko bagatanya batabura.  Uwo munsi Manzi wabonagako nibyo mwarimu arimo yigisha atabyumvaga maze ahitamo kwandikira Bella agapapuro basi ngo arebe ko yagasoma.

Ati :” Bella kuki mbona wahindutse koko , ese basi niki nagukoreye cyatumye unyanga bigeze aha ? Bella nubwo utangiye kugenda unyikuramo ndabizi neza ko wankundaga, hari ibintu byinshi wakoraga nkabibona ko unkunda ariko mu byukuri nubwo uri kugenda unyigiza hirya, nanjye nari natangiye kugukunda, ni ukuri ndabivuze Bella ndadukunda . Ntegereje igisubizo cyawe kuko nicyo kiribumfashe gufata umwanzuro”.

Manzi yahise agahereza mushuti we Shema inyuma maze agahereza Bella, yaragasomye akajya yisekera maze nawe aramwandikira amusubiza.

Ati : ” umva Manzi urishuka cyane njyewe Bella sinakunda umuhungu w’umukene nkawe, uransekeje pe, njyewe ngukunda ? ahubwo ndabona ufite ibibazo byinshi pe.Ahubwo umva nkubwire ubishatse wansiba mu mutwe wawe kuko njye nta n’igitekerezo ngufiteho”.

Nubwo Bella yandikakaga ibyo byose wabonagako ashaka kurira ariko ariyumanganya .Amasaha yo kwiga yarangiye Bella na Manzi wagirango ntibari mu ishuri nuko basohotse Bella ahereza ka gapapuro Manzi, Manzi yahise amufata ukuboko barebana umwanya munini  amaso kuyandi, nuko Bella ahita amwishikuza.

Ati :”umva Manzi bibe ubwambere nubwanyuma unkoraho” . Bella yahise yihanagura aho Manzi yaramufashe n’umwiryo mwinshi ahita agenda. Manzi yasigaye ababaye no gusoma agapapuro Bella amuhaye biramunanira.

Ariko kurundi ruhande muri babakobwa bateranyije Manzi na Bella harimo umwe utishimiye ibyo bakoze, yafashe umwanzuro wo kubwiza ukuri Bella ukuntu ibintu byifashe.   Manzi yaratashye afata ka gapapuro aragasoma biramubabaza cyane, maze afata umwanzuro wo kwikuramo Bella nyamara atangira gutekereza kuri Ange wamufashije muri byose igihe yavaga mu cyaro. Manzi yafashe  Telephone ngo ahamagare Ange, agiye kumva yumva ngo……………………………………………..

Loading…

Tubararikiye kutazacikwa igice gikurikira.

You may also like

Leave a Comment