Home Urukundo IGICE CYA 2: Duherukana umwalikazi Bella asezeranya Manzi ko bazahura maze akamubwira ikiri ku mutima we.

IGICE CYA 2: Duherukana umwalikazi Bella asezeranya Manzi ko bazahura maze akamubwira ikiri ku mutima we.

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Duherukana umwarikazi Bella asezeranya Manzi ko bazahura maze akamubwira ikiri ku mutima we.Ibi byatumye bose bategerezanya igishyika cyinshi wa munsi ,buri wese yibaza igihe uwo munsi uzagerera ngo bahure maze akari ku mutima gasesekare ku munwa.

Ntihaciyeho igihe kirekire wa munsi Manzi yemereye Bella ko bahura kugirango amubwire ikimuri ku mutima uragera, ariko Manzi yumvaga afite amatsiko yicyo Bella ari bumubwire gusa ntiyabitindaho cyane.

Muri uko guhura Bella yari yabuze aho ahera abwira Manzi ko amakunda, gusa  Manzi yabonaga ko Bella afite ikibazo niko kumubaza ati:”Bella  ko utambwira kandi wambwiye ko hari ikintu ushaka kumbwira bimeze bite?Urabizi dufite kugira vuba tukajya kwiga kuko dufite isuzubabumenyi(CAT) nimugoroba”.

Bella akomeza gutekereza, nuko ahita abwira Manzi ati:”Erega Manzi no kuba twahuye byonyine tugasangira nibyagaciro cyane, gusa  icyo nagushakiraga cyane nuko nagushimira tukanasangira. Ni ukuri Manzi ni byinshi cyane ujya umfasha mu masomo yaburi munsi ariko nari ntarafata umwanya ngo nkushimire “. Manzi yahise yumva bimurenze kuko yumvaga gusobanurira bagenzi be byaba ari ibintu bisanzwe nuko nawe ashimira Bella uwo mutima wo gushimira afite.

Bella yahisemo kureka guhita abwira Manzi ko amukunda kuko yibazaga uko Manzi yahita abyakira muri ako kanya. Bella yumvaga bishoboka ko yabyakira nabi. Ariko nubwo Manzi yabaga yitaye kumasomo cyane, nawe yari yarakunze Bella kubera imico myiza yagiraga, kandi nubwo i wabo wa Bella bari abakire ntago Bella yabyiratanaga nka bamwe mu bakobwa uko babigenzaga.

Bakiraho Manzi yashatse kugira icyo abimubwiraho ariko ariyumvira ati:” Ese ubu mbwiye Bella ko namukunze yabyakira ate? Ese birakwiye ko mbimubwira”? Manzi yahisemo kubireka nuko bakiva aho bafata urugendo bajya ku ishuri kugirango Manzi asobanurire Bella ku isomo bari bagiye gukoraho.

Haciye ho nk’icyumeru abandi bakobwa bamukundaga babona Manzi akunze kuba ari kumwe na Bella, batangira gufuha cyane bakeka ko Bella ashobora kuba yabatwara Manzi. Manzi yarumuhungu mwiza ahantu hose, bityo rero bituma ishuti za Bella zimwe na zimwe zimucikaho ahubwo noneho zitangira gushaka ukuntu zamutanya na Manzi.

Manzi yarafite inshuti ye yitwa Shema yizeraga babwirana ibintu byose, nuko aza kuyibwira ko yakunze umwana w’umukobwa witwa Bella ariko ko yabuze aho ahera ngo abimubwire, Shema yaramusetse cyane ati:”hhhhhhh Ese Manzi burya nawe ibyo byakubaho? Njye numvaga ibintu byo gukunda biba bitagufasheho ariko urantangaje”.

“Gira vuba rero ubimubwire kuko Bella ni umukobwa ukunzwe cyane hano mu kigo kubera nimyitwarire ye, ahubwo se uracyategereje iki mwana? Wowe bigire vuba ubwo nagukatira uzihangane nyine”.Manzi yabitekerejeho amubwira ko uko byagenda kose azabimubwira.

Bella nawe aho ari yabaga atuje atekereza kuri Manzi, muri ako kanya yicaye hacaho abakobwa bagera nko muri batanu baramuseka cyane umwe muribo avuga cyane kugirango Bella aho yicaye abyumve ati:” Birashoka ko uriya ari Bella wicaye hariya ameze nkaho byamucanze ra! Ntazi aho Manzi yibereye n’incuti ze mukabari!”

Undi muri bo ati:” ubundi se mubona Manzi ari umuhungu nyabaki ko nta n’amafanga yigirira, numvise ariko ngo arashaka kujya arya Bella amafaranga”.Impamvu babivugaga bashakaga ko Bella yabyumva bityo akazikuramo Manzi.

Bella byaramubabaje cyane kuko ntiyarazi ko Manzi anywa inzoga, ikindi kandi ngo Manzi arishakira kumurya amafaranga. Yahise ava aho yari yicaye arataha, nko muma saa tatu yumva telephone irasonnye arebye asanga ni Manzi uri kimuhamagara, maze yumva ntashaka kumwitaba kubera ibyo yari yamwumviseho. Ahita amukupa kuko yumvaga ababaye cyane, Manzi arongera arahamagara. Mbere yuko Bella ayikupa Yarabanje ariyumvira ati:”……….”

You may also like

1 comment

Olive TUYIZERE January 30, 2019 - 5:36 pm

Muraho neza? iyi nkuru ni nziza cyane rwose mukomeze muduhe ibice bikurikira, murakoze.

Reply

Leave a Comment