Home Amakuru y'ibanze Urusengero rwa Bethel rwa California rwakiriye ubusabe bwinshi bw’abantu, bwo gusengera hamwe biciye kuri Internet

Urusengero rwa Bethel rwa California rwakiriye ubusabe bwinshi bw’abantu, bwo gusengera hamwe biciye kuri Internet

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Urusengero rwa Bethel rwafunguye imirongo ya Internet izajya ifasha guhumuriza no kuba hafi y’abantu bahuye n’icyorezo cya Coronavirus.

Itorero rya Bethel riri California ryimuriye gahunda yazo rinafunga aho ryakoreraga kubera coronavirus.

Iri torero rya Bethel ryahamagariye ababishaka kujya basenga bakoresheje imirongo ya internet rwafunguye (online healing rooms), ibi bikazatuma abantu bakomeza kwakira ubufasha mu buryo bw’umwuka (ijambo ry’Imana), mu gihe abantu bataremererwa guhurira hamwe.

Bethel ikomeza ivuga ko ibyo byumba by’amasengesho byo kuri Internet ari ahantu bazajya bakurikira umwuka wera, n’imbaraga zawo zikiza mu gihe kidasanzwe cy’iryo teraniro.

Ibi Bethel yabivuze biciye ku rubuga rwayo rwa Internet (website).

Bethel iti azaba ari ahantu tubona Imana idusubiza ubuzima, n’urukundo ku bantu bababajwe cyane n’iki cyorezo.

Umwe mu bayobozi ba Bethel witwa Chris Gore yavuze ati “turi abizera buzuye ibyishimo, babona ko Imana igiye kongera kutugira bashya no kudukiza.”

Washington Post yatangaje ko abakristo 700 bari gukorera hamwe kugirango iryo teraniro rizabashe kuba iminsi 7 mu cyumweru guhera saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iryo teraniro rizajya ribera kuri internet. Icyo gihe cyo gusenga bacyise igihe cy’amahoro cyangwa cy’umutuzo.

Chris Gore avuga ko bari kwakira ubutumwa no guhamagarwa n’abantu benshi ku munsi ku Isi hose, kandi hafi ya bose ubusabe bwabo bujyanye n’ibibazo bafite bituruka ku cyorezo cya Coronavirus.

Chris Gore abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook, yasabye abantu guhana no gukwirakwiza amakuru yuko Bethel ihari kugirango ibasengere biciye ku murongo wa Internet yafunguye.

 

 

You may also like

Leave a Comment