Home Amakuru y'ibanze Urusengero rw’Abaroma rwa kiliziya gatolika ruri SRI LANKA rwababariye abantu bateye ibisasu ku nsengero mu gihe cya Pasika ya 2019

Urusengero rw’Abaroma rwa kiliziya gatolika ruri SRI LANKA rwababariye abantu bateye ibisasu ku nsengero mu gihe cya Pasika ya 2019

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Urusengero rw’Abaroma ruri muri Sri Lanka rwatangaje ko rwababariye abicanyi bateye ibisasu kuri kiliziya yabo muri 2019 bakicamo abantu 259.

Abicanyi bagabye igitero ku cyumweru tariki 21 Mata 2019, icyo gihe hari kuri Pasika. Igitero cyagabwe ku nsengero 3, n’amahoteli 4 byo muri Sri Lanka, bikomeretsa abantu 600.

Ku cyumweru tariki 12 Mata 2020, ubwo hari kuri Pasika nibwo Karidinali (Cardinal) Malcolm Ranjith yatangaje muri Misa yaciye kuri Televiziyo ko kiliziya ibabariye ababagabyeho ibitero umwaka ushize bakicamo abakristo.

Iyi Misa yaciye kuri Televiziyo kubera ikibazo cya Coronavirus. Cardinal Malcolm avuga ko bikwiye ko bereka abanzi babo urukundo nubwo bagerageje kubasenya. Cardinal Malcolm ati twarabababariye rwose.

Uwitwa Fr Jude Raj Fernando uyobora kaminuza ya Shrine of St Anthony, Kochchikade yo muri Colombia nawe yatanze ubutumwa bugenewe abateye ibyo bisasu.

Fr Jude yagize ati “ukwemera kwacu gukomeye kurusha ibisasu mwaduteye. Akomeza avuga ko amagambo ya mbere yamujemo bakimara kuraswaho ibisasu, yari ayo kubasabira imbabazi ku Mana. Aho Fr Jude yagize ati “Data ubababarire kuko batazi ibyo bakora.” Fr Jude yongeyeho ko agikomeye kandi agishikamye kubera ukwizera afite.

Muri iki gihugu ntago kwizihiza Pasika byagenze neza cyane nkuko byari bisanzwe kubera abantu basabwe kuguma mu ngo zabo, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Nubwo Sri Lanka ikomeje kwita ku baturage bayo irwanya icyorezo cya Coronavirus, bamwe bakaba bari no gukira, ariko haracyari ikibazo ku madini atumva ibintu kimwe.

Umuyobozi w’inama y’igihugu ishinzwe amahoro muri Sri Lanka witwa Jehan Perera, yabwiye “ikinyamakuru The Guardian” ko COVID-19 ifata buri wese idatoranyije, ku myemerere cyangwa uruhu.

Jehan Perera ahamagarira abaturage ba Sri Lanka kureka ayo macakubiri ahubwo bagafatanyiriza hamwe gukemura ikibazo.

Jehan Perera avuga ko mu gihe batarakira icyorezo cya Coronavirus, nta numwe uzaba atekanye kurusha uko batewe ibisasu mu nsengero umwaka ushize.

You may also like

Leave a Comment