Home Amakuru y'ibanze Uruvunganzoka ! Bitabiriye igitaramo cya “Rabagirana Worship Festival “ hagaragayemo impano nshya (Amafoto )

Uruvunganzoka ! Bitabiriye igitaramo cya “Rabagirana Worship Festival “ hagaragayemo impano nshya (Amafoto )

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Imwe muri Festival  rukumbi mu Rwanda mu gice  cy’iyobokamana , yabaye Festival itazibagirana mu mutwe yabitabiriye , dore ko bamwe babuze ibyicaro barahagarara abandi bajya hanze.

Iki gitaramo cyiswe [Rabagirana Worship Festival ] kibaye kunshuro ya kabiri dore ko iya mbere yabaye mu 2018 ibera kuri Kigali Serina Hotel, kunshuro ya kabiri kikaba cyabereye kuri Dover Hotel ku Gisozi , ku cyumweru taliki 10 Ugushyingo 2019.

Mu maso ya benshi wabonaga ibyishimo byinshi , doreko benshi batega Motor byari bigoranye kubona umu motal ushobora kukujyana agendeye ku mafranga bari basanzwe baca abagenzi .kuko basiganwaga n’amasaha ndetse no kugirango babashe kubona ibyicaro .

Ubusanzwe [Dover Hotel] ugenekereje yakira abantu basaga ibihumbi bitanu , kuburyo rero abasiganwaga bari bafite inshingiro .

Iki gitaramo cya [Rabagirana woship Festival] kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byahano mu Rwanda , haba abakora umuziki ndetse n’abakina Filme No gusetsa .

Hagaragayemo abazwi ku izina rya bigomba Guhinduka , batajya bacikwa n’igitaramo cyari cyo cyose cya Gospel, Patient Bizimana , Arsen Tuyi , Daniel , Clarissa Karasira ,Deo Mukanyakazi ndetse n’abandi benshi cyane.

Kurundi ruhande hagaragayemo abakozi b’Imana batandukanye ,Abashumba b’amatorero atandukanye , abavuga butumwa . hakaba abitabiriwe bataramiwe na El Shadai , New Melody ,Healing Worship Team , Gisela , Anoited Group , C Patrick , Sam Rwibasira , Samon Kabera ,Esther na Danny Mutabazi .

Umuyobozi wa Rabagirana Worship Festival Bwana [Nicodemu Nzahoyankuye] , yavuze ko ashima Imana uko byagenze kose , kuko ngo ari Imana ,baba basenze igihe kinini bategura . Yagize ati :” mu byukuri byagenze neza ndetse birenga uko twabitekerezaga , iyo ibintu birimo Imana ni gutya bigenda , birenga uko wabitekerezaga .

Iyo turi gutegura ntabwo ari twebwe , duhora dusaba Imana  ngo ibihindure uko ibishaka twebwe tube ibikoresho .

Yakomeje yemeza ko ntabanga bakoresha kugirango ibintu bigende neza , ati :” ibintu byose dukora ntabwo ari twebwe , n’Imana ibikora  twari dufite Team izi icyo ikora , kandi nta gihembo .

Ibyo kwinshimira mu gitaramo Rabagirana Worship Festival.

N’igitaramo cyari kimaze igihe kinini cyamamazwa  cyane kubitangazamakumuru bitandukanye , banner ikimenyekanisha yasohotse mbere . cyamamajwe cyane no ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo ubwitabire bwo hejuru butigeze butungura abantu .

Iyo ni mwe mu mpamvu cyangwa se iturufu nyamukuru twavuga ko yafashije iki gitaramo kumenyekana ko kizaba kuko abantu benshi bari bagifite mu mutwe wabo.

N’igitaramo cyatangiriye ku gihe kuko byari bitegenyijwe ko gitangira saa munani zuzuye , koko abateguye ibikorwa byabo babiteguye neza kuko zageze usanga ibisabwa byihutirwa byatunganyijwe.

Kubijyanye no kwinjiza abantu byari ibintu byiza cyane , byakorwaga vuba , kandi neza , kuburyo buri wese yajyaga mu mu mwanya we yagenewe  ntakavuyo .

Doreko hari abari bafite ama invitasiyo (invitation) buri wese uyifite ntabwo yigeze abura umwanya wo kwicaraho .

Kwa kira abanyamakuru batandukanye , byari ibintu byiza cyane kuko buri munyamakuru wese yakirwaga neza na Ishimwe Islael warushinzwe ibijyanye n’itumanaho , doreko bari barahawe mbere ama invitation kuri buri wese.

Kuruhande rw’abahanzi ndetse n’amatsinda atandunye yagombaga kuririmba muri Rabagirana Worship Festival , yaje kare kandi imyanya yabo iteguye neza   nta kajagari gahari .

Nta wabura gushimira uruhare rwa Rabagirana Worship Festival ikomeje   kuvumbura ndetse no kwita ku mpano ndetse no kuziha urubuga bakabasha kwerekana ubutunzi Imana yabahaye, urugero rukomeye nk’umwana ukizamuka tutabasha  kureka kwemeza ko ashoboye kuko yagaragaje ubuhanga mu kuririmba [ C Patrick] Gisela Precious, itsinda rya Anointed Group rigizwe n’abagore n’abakobwa.

Ku ruhande  rw’indangurura majwi  byari byiza rwose ariko na none ntabwo twavuga ko ari ijana ku ijana , kuko hari umwanya ungana n’iminota itatu indangurura majwi zagize ikibazo  MC yahamagaye umuhanzi ,gusa ntibyari bibi cyane.

Kuruhande rwabari bashinzwe igihe nabo n’inshingano bakoze neza cyane kuko babijyanaga ku murongo , bikorohera Mc kuvuga  gahunda ikurikira.

Abashinzwe protocol nabo bari bambaye neza , kandi umubare wabo wari mwiza , kuko wabonaga buri kintu cyose bagishyiraga ku murongo .

Ku ruhande rwabafatanya bikorwa , ijana ku ijana wabashimira, ku ruhande rwa Mukamira ibyo yabwiye itangazamakuru izakora rwose yabikoze kuko nta muntu numwe wigeze yicwa n’inyota kuko buri wese yahabwagwa icyo kunywa cya Mukamira.

Icyo gukosorwa mu gitaramo cy’ubutaha cyarabagirana Worship Festival.

Tumaze igihe mu Rwanda twaramaze kumenyera cyane ibitaramo byose bya gospel byishyuzwa, kuko abantu ntabwo bari bagitungurwa no kumva ko hari ibitaramo bikomeye nkakiriya cya Rabagirana Woship Festival 2019  ko kigomba kwishyurwa .bishobotse byaba byiza ubutaha kishyujwe kuko n’umuco mwiza abantu bakwiye kwitoza.

Bakwiye kongera intebe zihagije muri sale , kuko hari umwanya mu nini abantu bahagazemo , ikindi bakwiye gufunga umuryango mu gihe babona abantu babaye benshi , kuko buri wese yashakaga kwinjira kandi ntaho afite ho kwicara.

Reba hano bimwe mu bihe by’ingenzi mu gitaramo cya Rabagirana Worship Festival 2019.

Umuyobozi wa Rabagirana  bwana Nicodemu Nzahoyankuye mubyishimo byinshi.

Danny Mutabazi yashimishije imitima yabitabiriye.

Arsen Tuyi yafatanije na Anoited group .Umuhanzi Clarisse Kalasira byamurenze azamura amaboko.

Yatahanye amashusho ya NewMelody akoresheje telephone.

Samon Kabera yibukije abantu ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Hari hateguwe umutsima wa Rabagirana worship Festival.

Kumbaya Group , mu mukino mwiza cyane

                           New Melody yanyuze imitima ya benshi.

Inkweto umuyobozi wa Rabagirana  worship Festival bwana Nicodemu yari yambaye.

Twataramye no muri Gakondo yacu.

Sam Rwibasira yabataramiye.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment