Home Amakuru y'ibanze USA: Abaturage bashyiriweho tombora y’akayabo ka Miliyali mu gihe bikingije Covid-19

USA: Abaturage bashyiriweho tombora y’akayabo ka Miliyali mu gihe bikingije Covid-19

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Leta ya Ohio muri Leta zunze ubumwe za Amerika yashyizeho  tombora igamije gushishikariza Abantu kwikingiza Covid yatangaje ko  izatanga ibihembo bingana na miliyoni y’Amadolari asaga Miliyari y’Amanyarwanda ku bantu batanu.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko mu byumweru bishize  mu bice bitandukanye by’Amerika abikingiza Covid-19 bagabanutse cyane.

Nk’uko  Mike DeWine guverneri wa Ohio yabitangarije Reuters dukesha iyi nkuru, avuga ko iki gikorwa cyo gutombora kizatangira kuwa 26 Gicurasi 2021 kikazajya kiba  inshuro eshanu mucyumeru.

Mu gutangazwa  kw’iyo tombora, Guverineri DeWine yanditse kuri Twitter ati: “Ndabizi ko bamwe bashobora kuvuga bati, ‘DeWine, uri umusazi!'”

“‘Iki gitekerezo cyawe cya tombola ya miliyoni ni ugupfusha ubusa amafaranga’.

“Ariko mu by’ukuri, gupfusha ubusa bya nyabyo muri iki gihe cy’icyorezo – mu gihe urukingo ruhari kuri buri wese urushaka – ni ubuzima butikijwe na Covid-19”.

Mike kandi yavuze ko abemerewe kwitabira iyi tombola ari  abakingiwe bagejeje ku myaka  y’ubukure bonyine, ndetse ko amafaranga y’iyo tombola azarihwa mu nkunga y’ingoboka kuri coronavirus yatanzwe na leta y’Amerika.

Kugabanuka kw’abahabwa inkingo muri Amerika Abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi bavuga ko biterwa no gushidikanya ku nkingo biranga bamwe mu Banyamerika.

Amerika yagiye yifashisha ibintu bimwe na bimwe  harimo kuba yaragiye itanga Inzoga, amandazi, tike zo kwinjira ahabera imikino ndetse n’amafaranga  mu rwego rwo kureshya abatarafata icyemezo cyo kwikingiza Coronavirus.

Perezida w’Amerika Joe Biden yahaye ubutegetsi bwe intego yo kuba bwakingiye abagera kuri 70% by’abagejeje mu kigero cy’imyaka y’ubukure, bitarenze ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa karindwi – umunsi w’ubwigenge bw’Amerika.

Kuri ubu Amerika iri ku mwanya wa mbere ku isi mu gukingira benshi Covid-19. Ikaba imaze gutanga urukingo ku kigero cya 58.7% cy’abagejeje imyaka y’ubukure naho abamaze kwandura iki cyorezo  bakaba bamaze kurenga miliyoni 32 Muri Amerika ari naho hari imibare myinshi yabanduye ku isi.

You may also like

Leave a Comment