Home Amakuru y'ibanze USA-Uburezi: Umwana w’umunyeshuri yazanye imbunda arasa Abantu batatu

USA-Uburezi: Umwana w’umunyeshuri yazanye imbunda arasa Abantu batatu

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Muri leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Idaho, Umwana w’umukobwa w’umunyeshuri uri mu kigero cy’imyaka 11 na 12, yazanye imbunda mu ishuri arasa bagenzi be ndetse n’undi mukozi aho kuri icyo kigo nkuko Polisi yo muri ako gace yabitangaje.

Uyu mwana utatangajwe amazina wiga muwa gatandatu  w’Amashuri abanza (sixth grade), yazanye imbunda ku ishuri rya Rigby Middle School muri uwo mujyi wa Rigby maze ayirashisha bagenzi be.

Umwalimukazi yabashije kwambura imbunda uwo mwana ndetse aramufunga kugeza polisi ihageze ikamujyana muri kasho, nk’uko abayobozi babivuga, impamvu yamuteye gukora ibi ntiramenyekana.

Steven Anderson ukuriye igipolisi aho, yavuze ko uyu mukobwa “yavanye imbunda mu gikapu cye, akarasa inshuro nyinshi mu ishuri no hanze,” yongeraho ko uyu mukobwa ari uwo mu mujyi wo hafi aho wa Idaho Falls kandi ko Iki gikorwa kiri gukorwaho iperereza na FBI.

Yandel Rodriguez w’imyaka 12 yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press dukesha iyi nkuru ati”Njyewe na bagenzi banjye twari mu ishuri, turi kwiga, hanyuma twumva urusaku rukomeye nyuma n’urundi rusaku rwinshi nk’urwo. Twumva abantu bataka, “Mwalimu wacu yagiye kureba asanga hari amaraso.”

Kugeza ubu, Abayobozi bavuga ko hari icyozere ko nta numwe uri buhitanwe n’ibikomere kuko bari kwitabwaho n’abaganga.

Amerika iracyugarijwe n’ibibazo byo kurasa abantu mu kivunge bishingiye ku ntwaro nyinshi ziri mu bantu.

Kuva ageze mu biro, Perezida Joe Biden yamaze gutangaza intambwe za mbere zo kugenzura intwaro nyuma y’ibikorwa byinshi nk’ibyo.

Muri izo harimo gushyiraho amategeko ku mbunda zimwe, gukaza ibyo gusuzuma amateka y’abantu no gufasha ibikorwa byo gukumira urugomo.

You may also like

Leave a Comment