Home Amakuru y'ibanze USA : Umuhanzi John Singleton Byiringiro afite ubumuga bwo kutabona ariko afite impano idasanzwe

USA : Umuhanzi John Singleton Byiringiro afite ubumuga bwo kutabona ariko afite impano idasanzwe

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

U Rwanda rwungutse  undi munyempano uririmba neza  indirimbo ziramya Imana . John Singleton Byiringiro  wavukiye mu Rwanda ariko ubu atuye ku mugabane w’ Amerika ,arihariye akaba akunda Imana cyane , yabaye imyaka ye y’ ubwana muri Olphelinat Noël de Nyundo ni naho yakuriye kandi akura afite ubumuga bwo kutabona .

Indirimbo Nshya  ye yitwa “RUKUNDO” , John afite impano ikomeye cyane ya muzika kuko aririmba neza cyane , akacuranga no murusengero asengeramo mu mugi wa Dallas .

Iyo uganiriye nawe ni umuntu uhora yishimye kandi unezerewe cyane , akaba ari umuntu ufite umutima wagukiye gushaka Imana no kunga ubusabane nayo akunda cyane kuramya no guhimbaza Imana . Akaba yiyongereye ku bandi baramyi bakorera muzika yabo hanze y’uRwanda.

Mu kiganiro yagiranye ni ikinyamakuru isezerano.com  yatangaje ko   ari gutegura album akaba yirinze cyane gutangaza byinshi. Gusa avuga ko yaba ashyize hanze iyi yise “Rukundo” izindi zikazaza mu gihe cya vuba ari nako azakomeza kujya azigeza ku bakunzi b’indirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana .

John Singleton ati “  iyi ndirimbo RUKUNDO igomba kuba ikiraro gihuza abantu n’ umukunzi wacu Yesu wadukunze tutarabaho kandi tutanabereye . Yesu ni inshuti nziza kandi itanga ihumure n’ urukundo rutagira akagero .

Mu igihe yaramaze gusohora  iyi ndirimbo ye uyu munsi yahise ashyigikirwa na bamwe mu bahanzi bagenzi barimo Nelson Mucyo , umuramyi uzwi cyane mu Rwanda wanamenyekanye ku ndirimbo zirimo Ndaje mu bwiza , Warakoze , Ngeze ku iriba ….

Daniel Svensson wamenyekanye mu ndirimbo zirimo , Ndi hano Mwami,Warakoze yakoranye na Patient Bizimana , Simon Kabera na Aimé Uwimana .

Abahanzi bari gufasha John.

You may also like

Leave a Comment