Home Mu Mahanga USA:Umugabo, umugore we n’umuhungu wabo bagejejwe imbere y’urukiko kubwo kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka 7 wapfuye akora igihano azizwa kudafata imirongo ya Bibiliya

USA:Umugabo, umugore we n’umuhungu wabo bagejejwe imbere y’urukiko kubwo kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka 7 wapfuye akora igihano azizwa kudafata imirongo ya Bibiliya

by Divine Mbabazi
0 comment

Umugabo, umugore we n’umuhungu wabo bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 7 nyuma y’uko bamuhannye bamuhora kunanirwa gufata mu mutwe imirongo 13 yo muri Bibiliya bari bamutegetse.

Urubuga Fox News rutangaza ko uyu mwana w’imyaka 7 witwa Ethan yabaga mu rugo rwa Timothy na Tina Hauschultz umugore we, igihe bo n’umuhungu wabo w’imyaka 15 bamutegetse kumara icyumweru yikorera ingiga y’igiti ipima ibiro hafi 23 mu masaha abiri buri munsi.

Umuganga wasuzumye umurambo wa Ethan yavuze ko Ethan yakubiswe imigeri inshuro zigera ku ijana ndetse n’umutwe we bawucubiza mu biziba. Ibi byakozwe n’umuhungu wa Timothy na Tina w’imyaka 15. Uyu muhungu kandi yashyize Ethan mu rubura ari nabyo byamuviriyemo uburwayi bwa hypothermia buterwa no kugabanuka gukabije kw’igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri muri Mata 2018.

Uyu muhungu w’imyaka 15  yemereye imbere ya Polisi ko ababyeyi be bari bamushinze gucunga Ethan n’umwana w’impanga ye mu gihe bari mu gihano.

Nk’uko bitangazwa, aba bana bombi bamaze igihe bahabwa iki gihano kuko bari bananiwe gufata mu mutwe imirongo 13 yo muri Bibiliya Timothy yari yabahaye.

Kugeza ubu, isano iri hagati ya Ethan n’uyu muryango ntago iramenyekana ariko urukiko rwari rwaranzuye ko uyu muryango urera aba bana. Ubwo Ethan yatangiraga kumererwa nabi kubera ibihano yari yarahawe, umubyeyi we witwa Andrea Everett yarahamagawe ariko ubwo yahageraga yasanze umwana we yamaze kwitaba Imana.

Yabwiye Fox News ati: “Ubwo nahageraga, umutima wa Ethan wari wahagaze kandi umubiri we ugeze ku gipimo cya degree 23 z’ubushyuhe. Abaganga bamaze amasaha 5 bamukorera ibishoboka byose ariko ntacyo byatanze.”

Timothy Hauschultz w’imyaka 48 yashinjwe icyaha cy’ubwicanyi naho umugore we, Tina Hauschultz w’imyaka 35 ashinjwa kureberera ubwicanyi no kuba ntacyo yakoze ngo akize Ethan. Umuhungu wabo w’imyaka 15 yashinjwe icyaha cy’ubwicanyi ndetse we na se hari n’ibindi byaha bakurikiranyweho bitatangajwe.

You may also like

Leave a Comment