Home Mu Mahanga USA:Umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya rock, Mattie Montgomery, yihanangirije urubyiruko kudashukwa n’ ubutumwa bwo gukundwa na rubanda

USA:Umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya rock, Mattie Montgomery, yihanangirije urubyiruko kudashukwa n’ ubutumwa bwo gukundwa na rubanda

by Divine Mbabazi
0 comment

Nkuko urubuga rwa christianheadlines.com rubivuga, Mattie Montgomery ni umuririmbyi n’umwanditsi w’ indirimbo uzwi cyane nk’uyobora abandi mu majwi mu itsinda ririmba indirimbo zihimbaza Imana ryitwa For Today.

Umuririmbyi Mattie Montgomery rero yavuze ijambo risa niryihanangiriza urubyiruko cyane cyane kubera icyo yita ‘ubutumwa bwo gukundwa no kumenyekana mu bantu,bimaze gufata indi ntera.

Mu kiganiro kerecyeranye nigitabo yanditse cyitwa Scary God: Introducing the Fear of the Lord to the Postmodern Church, (Imana Iteye Ubwoba: Kurema Gutinya Imana mu Itorero ry’Ubu) Montgomery avuga ko abantu bo muri iki gihe batazi icyo ihame ryo “gutinya Imana” ari cyo. Ko ahubwo icyo bazi ari ihame ryo “ugutinya abantu.”

Montgomery yagize ati, “Twigishijwe — cyane cyane mu mbuga nkoranyambaga—  ko ikintu cya mbere gifite agaciro ari ugukundwa na rubanda. Agaciro kawe nk’umuntu gasigaye gasobanurwa mbere na mbere n’ umubare w’ abagukurikira (followers) ku mbuga nkoranyambaga, n’umubare w’abakunda ibyo washyizeho (likes mu rurimi rw’icyongereza).”

Montgomery akomeza aviga ko mu isi y’imbuga nkoranyambaga uyu munsi, abantu bashyira imbere ibibaranga ndetse n’agaciro k’ibyo batunze mu byo bandika ku mbuga nka twitter na Instagram. Uyu muririmbyi kandi avuga ko ikibabaje ari uko abantu batakaje igisobanuro cyabo bari bo none bakaba basigaye bimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga nk’ibicuruzwa.

Yakomeje ati, “Kuko twimenyekanisha ndetse tukitwara nk’ibicuruzwa biri ku isoko, igihe iyo tugeze ahantu mu buzima bwacu aho abantu batari kugura ibicuruzwa (ibyo dushyira ku mbuga nkoranyambaga), twumva duhindutse abanyagihombo ndetse tukumva dutsinzwe rwose.”

“Inshuti yanjye ni yo yigeze kuvuga ko ubuyobe bwo mu bihe by’ababyeyi bacu bwari icyo bita prosperity gospel (kwizera y’uko ikimenyetso cy’uko ukuboko kw’Imana kuri ku muntu ari uko yabaga afite amafaranga n’ubutunzi bwinshi.”

“Kimwe no muri icyo gihe, uyu munsi, twigishwa ko ikimenyetso cy’ukuboko kw’ Imana ku muntu ari urugero uwo muntu akunzweho, abantu ageraho, umubare w’abasengera mu itorero rye ndetse n’abamukurikira ku mbuga nkornayambaga.”

Montgomery yavuze kandi ko yanditse igitabo Scary God (Imana Iteye Ubwoba) kugira ngo ahe abantu igisobanuro nyacyo cyo gutinya Imana, atari icyo twe twumva twifuza ko bisobanura.

Yashimangiye ibi:

“Ukwibeshya ntekereza ko kwinjiye mu itorero uyu munsi ni icyo twakwita ‘gutinya umwuka w’umuntu’ ni cyo kintu cyatuyobeje tukizera ko ubushake bw’Imana ku buzima bwacu ari uko twamenyekana. Benshi babaye Intwarane ndetse n’ababyeyi bo kwizera kwacu bashobora no kuba batari bazwi na benshi cyangwa ngo bakundwe na rubanda. Ariko ikiruta byose ni uko bari ‘abo kwizerwa’ kandi batinyaga Imana hejuru y’ikindi kintu cyose.

Muri iki gihe umurimo w’Imana uri kugenda uvangwa n’inyungu bwite z’abantu, kenshi na kenshi harimo no kumenyekana, ni byiza ko buri mukristo wese yakwegera Imana, ikamubwira ubushake bwayo ku buzima bwe, aho kuyobywa n’ubutunzi no kumenyekana by’igihe gito. Igikuru ni ukumenya ko mu kuboko kwa data n’uko kumenyekana kurimo ariko ntitukibagirwe ko ijambo ryayo ritubwira kubanza gushaka ubwami bwayo, ibindi byose bikaza nk’inyongera. (Matayo 6:33)

 

 

You may also like

Leave a Comment