Home Mu Mahanga USA:Umuhanzikazi Katy Perry arashinjwa n’urukiko gushishura indirimbo ihimbaza Imana(soma birambuye)

USA:Umuhanzikazi Katy Perry arashinjwa n’urukiko gushishura indirimbo ihimbaza Imana(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzikazi wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Katy perry yashinjijwe n’urukiko rwa Los Angeles gushishura indirimbo ihimbaza Imana y’undi muhanzi iri mu njyana ya Rap yitwa Joyful Noise.

Nkuko ikinyamakuru cya Evangeliques.info kibitangaza,mu mpera z’uku kwezi gushize kwa Nyakanga nibwo urukiko rwavuze ko uyu muririmbyikazi yitije igice cy’indirimbo ya Rap y’umuhanzi Marcus Gray.

Uyu muririmbyikazi w’imyaka 34 n’itsinda rye bashishuye injyana y’indirimbo Joyful Noise yasohotse mu mwaka wa 2014 maze ikarebwa n’abantu barenga miliyari 2,6 ku rubuga rwa YouTube.

Muri iyi ndirimbo Joyful Noise bashishuye,Marcus Gray yiyegereza Imana avuga ngo”Muririmbe n’amajwi yuzuye ibyishimo!Umpa ibyishimo!Indirimbo nibwo buryo twerekana ukwishyira ukizana mu buryo bwose”.

Katy Perry ni umuhanzikazi wavukiye mu muryango w’abapasiteri,akaba yaratangiye umwuga wo gukora muzika aririmba indirimbo zihimbaza Imana mbere yuko aza kujya mu ndirimbo zisanzwe.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment