Home Mu Mahanga USA:Umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Skillet arahamagarira abakiristo kutita ku by’abayobozi baguye bavuga(soma birambuye)

USA:Umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Skillet arahamagarira abakiristo kutita ku by’abayobozi baguye bavuga(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Biturutse ku mvugo zaranze ababwirizabutumwa benshi b’Abanyamerika  beruye ku mugaragaro ko bitaruye ukwemera byatumye umuyobozi w’itsinda rya Skillet John Cooper ahamagarira abakiristo kutita kuri izo mvugo.

Nkuko Ikinyamakuru cya Evangeliques.info kibitangaza,mu mezi ashize  abahanzi batandukanye,abapasiteri bavuze ko bavuye mu kwemera.Mu babitangaje harimo umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’itsinda rya Hillsong Marty Simpson wavuze ko avuye rwose mu byizerwa,harimo kandi na Joshua Harris washinze Best seller ndetse n’uwahoze ari umupasiteri.

John Cooper umuyobozi wa Skillet

John Cooper abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yagize icyo avuga ku byavuzwe na Marty Simpson,aho avuga ko ari ugushaka gushyira mu babakurira urujijo bifitiye ubwabo.

Yagize ati:”uko abayobozi cyangwa se abavuga rikijyana bahoze ari ibyitegererezo mu kwizera bagwa bakava mu byizerwa,ni nako bagerageza kuvuza induru kuko baba bashaka kwinjizamo ababakurikira urujijo bafite.

John Cooper arahamagarira abakiristo kugirango bareke gukomeza gufata aba bantu nk’abantu b’urugero rwiza kuri bo nubwo akamaro bari babafitiye kabakora ku mutima ariko ko ibyo bidahagije kugirango babe bahinduka abantu bo gutanga ubutumwa bw’ukuri.

 

 

 

 

You may also like

1 comment

Patrick September 24, 2019 - 11:49 am

Ndumva binteye agahinda. Gusa bibiliya iratubwira ngo Ariko Umwuka avuga yeruye ati”Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” (1Timoteyo 4:1) ngo
Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n’umunyabyaha bazaba he? (1 Petero 4:18)

Reply

Leave a Comment