Home Mu Mahanga USA:Urukiko rwakuyeho ikirego cy’umuryango wanze gukora gateau y’ubukwe bw’abatinganyi(soma birambuye)

USA:Urukiko rwakuyeho ikirego cy’umuryango wanze gukora gateau y’ubukwe bw’abatinganyi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

 Urukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa 17 Kamena rwakuyeho umwanzuro w’urukiko washinjaga umuryango w’abantu bakoraga imigati Aoron na Melisa bitewe no kuba baranze gukorera gateau abatinganyi bari bagiye gushyingiranwa.Uyu muryango wari waratakaje ubucuruzi bwawo,banategekwa kuriha amadorari 135000 by’impozamarira.

Ikinyamakuru cya Evangeliques.info kivuga ko mu Kwakira gushize,uyu umuryango wajyanye ikirego cyo kujurira imbere y’urukiko rw’ikirenga rw’Amerika wemeza ko wahanwe by’amaherere n’umuryango w’abakozi n’inganda wo muri Oregon ubahora ko banze bitewe n’imyemerere yabo gukorera umugati wa gateau abaryamana bahuje ibitsina Rachel na Laurel bagombaga gukoresha mu bukwe.

Urukiko rw’ikirenga rwavanyeho icyo kirego imbere y’urukiko rwa Oregon kikazasuzumwa nyuma,kubera ko hari undi mwanzuro wafashwe ku kirego nk’icyo muri 2018 muri Colorado,aho urukiko rwahamije ko ibyo ari urwango rushingiye ku myemerere bikaba binyuranyije n’itegekonshinga.

Itegeko nshinga ry’Amerika rivuga ko bibujijwe gushyiraho itegeko rikumira ukwishyira ukizana kw’amadini cyangwa imyemerere,ubwisanzure mu kuvuga,uburenganzira bw’itangazamakuru cyangwa gukora inama mu mahoro.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment