Home Ibitaramo Ushoye miliyoni mu ndirimbo ukwiye kuyiririmba ntugire icyo ubona!Ntabwo byumvikana-Théo Bosebabireba

Ushoye miliyoni mu ndirimbo ukwiye kuyiririmba ntugire icyo ubona!Ntabwo byumvikana-Théo Bosebabireba

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Théo bakunze kwita Bosebabireba yatangaje ko kuririmba indirimbo ntugire icyo ucyura ari ibintu bitumvikana.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Burengerazuba mu murenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro  kuri uyu wa gatandatu ,ubwo yari yari avuye gutaramira abantu bo ku kirwa cy’i wawa .

Muri icyo kiganiro Théo Bosebabireba yabwiye abanyamakuru impamvu asigaye akunze kujya kuririmbira mu bihugu bitari u Rwanda, anagira icyo asobanura ku bavuga ko umuntu yaririmba indirimbo zahimbiwe Imana nta gihembo ateze.

Yagize ati:”nakoreye mu Rwanda igihe kitari gitoya ntaramenya hanze ko banzi cyangwa bankeneye nuko nza kubimenya nyuma.Mu gihe hano mbifata nk’ibisanzwe hariya niho hakiri abantu benshi bambona bwa mbere kuburyo umuntu biba byamukozeho cyane.Ubu iki ni igihe cyanjye nabo ngo mbakorere mbagezeho ubutumwa bwiza.”

“Byaba bigoye cyane kumva yuko kuririmba umuntu yabikorera ubusa kuko umuziki urahenda usaba amafaranga ndetse kuri ubu birahenze cyane ku buryo buremereye, kugirango ube wabona indirimbo ifite amajwi n’amashusho byiza bijyanye n’igihe,ni ibintu bishobora gusaba amafaranga akabakaba 1000000”.

“Kereka nawe uramutse ufite undi muterankunga atari ayo ukura ku mufuka wawe,kuko miliyoni naho wayishora muri butike wakunguka,none se indirimbo washoyemo miliyoni ukwiye kuyiririmba ntugire icyo ubona!Ntabwo byumvikana”.

Umuhanzi  w’indirimbo zihimbaza ImanaThéo Bosebabireba yakomeje avuga ko iyo yagiye kuririmba hanze agafaranga bakazamuraho kuko abantu baho baba babara ko aba yaturutse mu kindi gihugu maze bakongera.

Ati:”wanakomoje ku gafaranga kari hariya,wa mugani hariya bazamuraho nk’abantu baba babara aho mva mu kindi gihugu maze bakongera.

Umuhanzi Théo Bosebabireba  ni umuhanzi watangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kuva mu mwaka wa 2005,ubu akaba ari kwibanda cyane cyane mu kuririmbira hanze aho aba yitabiriye ibitaramo byaho.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment