Home Ibitaramo Uyu mwaka tuzashyiraho uburyo budakumira umuntu uwo ariwe wese kwinjira-Umuhuzabikorwa wa Rabagirana Festival Peace Nicodeme Nzahoyankuye

Uyu mwaka tuzashyiraho uburyo budakumira umuntu uwo ariwe wese kwinjira-Umuhuzabikorwa wa Rabagirana Festival Peace Nicodeme Nzahoyankuye

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhuzabikorwa w’igitaramo cya Rabagirana Festival Peace Nicodeme Nzahoyankuye yatangaje ko uyu mwaka bazashyiraho uburyo budakumira umuntu uwo ariwe wese kwinjira muri iki gitaramo kizaba taliki 10 Ugushyingo 2019.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019,iki gitaramo kandi akaba ari igitaramo kiba buri mwaka ,uyu mwaka kikazaba gifite intego yanditse mu gitabo cy’Abafilipi 4:18 havuga ngo nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Isezerano.com Bwana Peace Nicodeme Nzahoyankuye umuhuzabikorwa wa Rabagirana Festival yavuze ko iki gitaramo kizaba gifite itandukaniro ugereranije n’icy’umwaka ushize.

Yagize ati:”Iby’umwaka washize ntago byasa n’uyu kuko hari amakosa abantu baba baragiye bakora,uyu mwaka akaba yarakosowe kuko hari ibyahindutse mu mitegurire.Uyu mwaka tuzakorera ahantu hanini kuko tuzakorera muri Dove Hoteli ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 4500 na 5000,ni mu gihe ubushize twakoreye muri Serena ahantu hari hafite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 800-1000″.

“Uyu mwaka tuzanashyiraho uburyo budakumira umuntu uwo ariwe wese kwinjira ,turatekereza ko kwinjira ari ubuntu mu gihe ubushize twari twashyizeho igiciro cyo kwinjira.Ni igitaramo kizaba giteguye neza kandi kitazaburamo ijambo ry’Imana, kikanazamara amasaha ahagije kandi igihe cyo kuririmba kikazaba kingana”.

Igitaramo cya Rabagirana Festival kizaba ari inshuro ya kabiri kibaye,kikaba kiba kigamije cyane cyane kuzamura abanyempano,kikagaragaza umuhanzi mushya ufite impano maze agafashwa.Umwaka washize bakaba baragaragaje umuhanzikazi witwa Gisele ubu akaba afite aho amaze kugera.

Ku isaha ya saa munani (14h:00)nibwo iki gitaramo kizatangira aho kizaba kirimo abaririmbyi n’abahanzi batandukanye kikazarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

You may also like

Leave a Comment