Home Mu Mahanga Vatican iraburira abantu ibasaba kuba maso kubera igabanuka ry’ibiribwa bitewe na Coronavirus

Vatican iraburira abantu ibasaba kuba maso kubera igabanuka ry’ibiribwa bitewe na Coronavirus

by KATABARWA Gilbert
0 comment

 

Itungurana ry’icyorezo cya Coronavirus ryatumye habaho ihungabana ry’ubukungu ndetse n’ibiryo bitunga abantu bitangira kubura, none umujyi wa Vatican urakangurira abantu gufasha bagenzi babo bashonje.

 Kuwa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, mu nama yahuje abanyamakuru I Vatican, Fr. Augusto Zampini yavuze ko muri iyi minsi hari ibibazo byinshi mu baturage bifitanye isano no kubura kw’ibiryo.

Fr. Augusto Zampini agira ati, mwese muzi agaciro k’abantu kagaragazwa n’uburyo babayeho kandi muri iyi minsi abakene bo babayeho nabi kurushaho, none dukwiriye kureba icyo twakora ku buzima bwabo kuko rwose barashonje.

Fr. Zampini ni umunyamabanga wungirije wa Vatican mu guteza imbere iterambere ry’abaturage. Akomeza avuga ko COVID-19 yatumye habaho ibura ry’ibiribwa kandi urebye bisa nk’ibyageze ku byiciro bitandukanye by’abantu. Ikindi nuko byagize ingaruka cyane ku byinjira n’ibisohoka mu bihugu byose.

Ikindi nuko amamiliyoni y’abantu yatakaje akazi kandi ariko kari kabatunze.

None bizagenda gute kuri abo bantu batakaje imirimo, ko nanubu bagisabwa kuguma mu rugo kandi inzara ibishe kuko ntitwakomeza kubasaba kuguma mu rugo kandi nta bufasha twabahaye.

Cardinal Peter Turkson avuga ko iki cyorezo kigomba kwitabwaho kuko cyashegeshe cyane ubukungu, imirimo, ubuzima, politiki, ubushakashatsi n’ibindi.

Mu by’ukuri nta cyiciro na kimwe cy’ubuzima cyangwa cy’umuco cyasigaye kitagizweho ingaruka na Coronavirus.

Fr. Zampini avuga ko FAO yabaruye miliyoni 800 ku Isi yose zazahajwe n’inzara muri iki gihe cya Coronavirus.

Iyi nkuru dukesha Vatican news ikomeza ivuga ko Fr. Zampini yatangaje ko hari icyizere ko kino cyorezo giteye ubwoba kizaba amahirwe yo guhinduka ku bantu benshi.

Kandi byatumye hanagabanuka ikwirakwira ry’ibyuka bibi biva mu nganda byanduza ikirere. Ikindi nuko iki cyorezo cyatumye abantu benshi biga kudasesagura umutungo no kutangiza ibirabwa.

Fr. Zampini yatanze urugero kuri St.Therese of Lisieux aho bagira bati “ icyorezo cya Coronavirus cyatweretse ko tudakeneye ibintu byinshi nkuko dusanzwe tubitekereza, ahubwo dushobora gukora ibintu byinshi duhereye kuri bicyeya dufite.”

Umunyamabanga rusange wa Caritas ku Isi yose “Aloysius John” agira ati nkuko umushyumba mukuru wa kiliziya gatolika ku Isi yabidusabye, muri ibi bihe bikomeye agira ati “ndashaka ko kiliziya igaragara ikitanga biciye mu bikorwa by’urukundo byo gufasha, kandi utabikoze iki gihe ni nde uzabikora.”

You may also like

Leave a Comment