Home Amakuru y'ibanze Vatican: Umuntu utazemera guhabwa urukingo rwa Covid-19, azirukanwa mu kazi

Vatican: Umuntu utazemera guhabwa urukingo rwa Covid-19, azirukanwa mu kazi

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Mu gihugu cya Vatican, ubuyobozi bukuru bwatangaje ko umuntu utazemera guhabwa urukingo rwa Corona Virus, azirukanwa mu kazi ke yari asanzwe akora.

Nkuko Reuters dukesha iyi nkuru ibivuga, ko Karidinali Giuseppe Bertello umwe mu bayobozi bakomeye i Vatikani yavuze ko abakozi batazafata urukingo rwa corona virus, atari uko bafite ibibazo by’ubuzima, bazahita bamanurwa mu myanya yo hasi cyane, ndetse bamwe bagatakaza akazi kari kabatunze umunsi k’umunsi.

Ikomeza ivuga ko abantu bose bazanga gufata uru rukingo badafite ikibazo kizwi cy’ubuzima kibabuza gufata urukingo rwa corona virusi, bazahanwa hifashishijwe itegeko ryatowe mu mwaka w’2011 rivuga ko bazahura n’ingaruka zikomeye harimo no gutakaza akazi kabo mu gihe banze kubahiriza ingamba zo kwirinda. Karidinali Bertello ubwe aherutse gusangwamo icyorezo cya corona virusi mu kwezi kwa 3 k’umwaka ushize akaba yaramaze mu kato ibyumweru bigera kuri bibiri.

Ibi kandi byagarutsweho na Papa Francis, umuyobozi mukuru wa Vatikani na we uberutse gutangaza ibisa n’ibi ubwo yagiraga icyo avuga ku rukingo ndetse n’ikoreshwa ryarwo mu mujyi wa vatikani. Ni mu kiganiro n’ikinyamakuru cy’abatariyani cyabaye mu kwezi gushize aho yavuze ko ari inshingano za buri wese cyane cyane umukozi muri Leta ya Vatikani kwakira urukingo rwa corona virusi mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

Yaragize ati ”Ni uguhitamo kw’ingenzi cyane kubera ko udatewe uru rukingo rwa covid19, waba uri gukina n’ubuzima bwawe atari bwo gusa ahubwo uri gukina n’ubuzima bwa miliyoni z’abantu bagukikije.”

Kuva muri Mutarama 2021, bamwe mu bayobozi bakuru ba vatikani bamaze kwakira urukingo rwa Corona, nyuma y’uko iki gihugu cyiganjemo iyobokamana Gaturika cyatangizaga gahunda yo gukingira ku mugaragaro, gihereye ku bayobozi bo mu nzego zo hejuru.

Usibye abayobozi kandi, leta ya Vatikani yatangaje kandi ko abanyamakuru bamaze gukingirwa icyorezo cya corona virusi aribo bonyine bazemererwa kujyana na Papa Francis mu rugendo azakora rwerekeza mu gihugu cya Irake (Iraq) mu kwezi gutaha kwa Werurwe twenda kugeramo mu minsi ya vuba.

Nubwo umujyi wa Vatikani ubwawo umaze iminsi ugaragaramo abantu bake bandura covid19, igihugu cyose cy’ubutariyani cyari kimwe mu bihugu by’i burayi byazahajwe bikomeye n’icyorezo cya corona virusi ubwo yari igitangira kukigaragaramo.

You may also like

Leave a Comment