Home Mu Mahanga Vatican:Papa Francis yatangije inama yiga ku ihohoterwa ry’abana asezeranya ingamba zihamye(soma birambuye)

Vatican:Papa Francis yatangije inama yiga ku ihohoterwa ry’abana asezeranya ingamba zihamye(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Kuwa kabiri taliki 21 Gashyantare 2019,  Papa Francis yatangije inama izashakirwamo igisubizo cy’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana rikozwe n’abihayimana. Papa yafunguye iyi nama izamara iminsi ine, avuga ko kiliziya ‘izumva ukurira kw’abo bana bato bashaka kurenganurwa’.

Urubuga christiantoday.com rutangaza ko mu ijambo rito yavuze atangiza iyi nama, Francis yavuze ko abahohotewe biteze ingamba zihamye kandi zagira umumaro kurusha kuba abantu bakwamagana ihohoterwa mu magambo gusa.

Papa yakomeje avuga ko ikibi cyazanywe n’ihohoterwa ry’abana, bahohoterwa n’abihayimana cyagombaga guhindurwamo ugutagatifuzwa kwa Kiliziya Gatolika.

Nyuma y’ijambo rya Papa, musenyeri Luis Tagle wo mu gihugu cya Philippines, yemeje ko ibikomere byatewe n’abasenyeri, bakabitera abahohotewe.

Iyi nama igiye kumara iminsi ine, yahuje abakuru b’amahuriro y’abasenyeri, abayobozi b’i Vatican, impuguke, ndetse n’abagabo n’abagore bakuriye inzego zitandukanye muri kiliziya gatolika.

Ku rundi ruhande ariko, amwe mu matsinda y’abahohotewe yerekanye ko atizeye akamaro k’ibizava muri iyi nama, aho benshi bayise imenyekanisha rigamije kuvana icyasha ku isura y’insengero miliyari 1.3 zahindanijwe n’iki cyaha kimaze imyaka irenga mirongo itatu gikorwa.

You may also like

Leave a Comment