Home Mu Mahanga Vietnam: Muri Abakristo, Guverinoma ntishinzwe imiryango yanyu, Imana yanyu izayiteho

Vietnam: Muri Abakristo, Guverinoma ntishinzwe imiryango yanyu, Imana yanyu izayiteho

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Abakristo basabwe kureka kwizera Yesu cyangwa bakamburwa inkunga bahabwaga, muri iki gihe cya coronavirus mu bihugu bimwe na bimwe bya Aziya no muri Sudani.

Raporo zitandukanye zavuze ku itotezwa ry’abakristu, bo mu bihugu byo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya na Sudani. Vermeer ukorera umuryango mpuzamahanga wa Open Doors, yatangaje ko abaturage baho bababwiye ko, bazahabwa ibibatunga ari uko baretse imyemerere ya gikristo, bakagaruka ku myerere yabo ya gakondo.

Ibyo byatumye imiryango imwe n’imwe, ihitamo gusubira mu idini ryiganje mu gihugu cyabo, gusa Vermeer yavuze ko abandi batekereje kwiyahura bitewe n’itotezwa bari bari guhura naryo. Raporo zatanzwe na Vermeer zigarukwaho na Pastor Sam nawe ukorera Open Doors mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya, wavuze ko mu cyaro cya Bangladesh, guverinoma zitanga ubufasha ku bantu benshi, ariko abakirisitu benshi, cyane cyane abavuye mu idini ya Islam, cyangwa mu idini ya Buda, bakaba abakristo ntibahabwa inkunga mu midugudu batuyemo.

Pastor Sam yongeyeho ko ubusanzwe abayobozi b’imidugudu baho bavangura abakirisitu mu bandi bantu, ngo kuko bababwira ko, ubwo babaye abakristo iyo nkunga itabareba. Pastor Sam yabisobanuye agira ati: “Abantu bashobora gupfa cyangwa gusubira mu idini ya Islamu niba badafite uburyo bwo kubaho.”

Yavuze ko iyo hatabaho inkunga Open Doors, yateganyije mu turere tumwe na tumwe, abakristo benshi bari gupfa bazize imirire mibi n’inzara, cyangwa bagahitamo kureka gukurikira Yesu, kuko bitari biboroheye. Yakomeje agira ati: “Benshi muri abo bizera bashya, bafite kwizera gucye kandi bakeneye gukomera muri Nyagasani”.

Hagati aho, Open Doors muri raporo yayo ivuga ko, muri Sudani abantu bahinduye idini bava muri Islam bakaba abakristo, bafite ibibazo byo kutagira aho baba ndetse n’inzara, muri ibi bihe bya Covid-19, ngo keretse babanje bakareka kwemera Yesu, bakagaruka muri Islam.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ivuga ko Umupasitori umwe wo muri ako gace, yabwiye Open Doors ati:”Abizera bakomoka mu Bayisilamu bagomba kwigirira icyizere rwose, kuko nta nkunga bahabwa n’imiryango yabo, cyangwa se na Communaute baturukamo, kubera kwizera kwabo. Ariko kubera ko abantu batari gukora bitewe na gahunda ya “Guma mu rugo”, ntibafite amafaranga yo guhaha, ndetse abandi bari kwirukanwa mu mazu kubera bananiwe kwishyura ubukode.

Yongeyeho ati: “Iyo umukristo asabye ubufasha umuryango yahozemo wabo w’abayisilamu, bamubwira ko agomba kureka ubukristo niba ashaka gufashwa. Ikindi gikomeye ni uko, mu cyaro cyo mu burasirazuba bwa Malaysia, Open Doors ivuga ko itsinda ry’abanyeshuri b’abakristu babwiwe n’umusigiti waho, mu gihe cya lockdown, ko batazabona imfashanyo y’ibiribwa batarasubira mu idini ya Islam.

Nk’uko Open Doors ibitangaza muri raporo yayo, mu majyaruguru ya Vietnam, abakristu barenga 100, abenshi muri bo, bari abasaza n’abana, ariko leta yabimye inkunga y’ibiribwa kubera kwizera kwabo. Abayobozi babwiye itsinda ry’abantu 107 bati: “Muri abakristo kandi Imana yanyu izita ku miryango yanyu! Guverinoma ntabwo ishinzwe imiryango yanyu!”

You may also like

Leave a Comment