Home Amakuru y'ibanze Waruziko: Menya umwihariko wa Twiga (giraffe), ifite kurusha izindi nyamaswa

Waruziko: Menya umwihariko wa Twiga (giraffe), ifite kurusha izindi nyamaswa

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Mu nyamabere ziba ku butaka,Twiga niyo nyamabere ndende kurusha izindi. Amaguru n’ijosi ryayo nibyo bituma isumba izindi nyamabere, Twiga y’ingabo igira 5.5 m z’uburebure naho iy’ingore ikagira munsi ya 5.5 m ho gato.

Ubu burebure irusha inyamaswa nyinshi butuma ibasha kurisha amababi y’ibiti birebire izindi zitabasha kugeraho.

Umushakashatsi mu bijyanye n’inyamaswa (zoologist Jean Baptiste Lamarck), yavuze ko kuba Twiga zigira ijosi rirerire byatiwe n’ibisekuru byazo bya kera, aho zakundaga kurisha zisumbukuruza cyane bityo bigatuma ijosi ryaragiye rirushaho kuba rirerire (evolution of species).

Nkuko giraffe zituye ahantu haba ubutaka budakunda kweramo ibimera byinshi, ndetse hadakunda no kuboneka imvura nyinshi, iba isabwa gukoresha imbaraga nyinshi irisha amababi y’ibiti birebire, mu gihe izindi nyamaswa zo iyo zibuze ibimera bigufi birazigora kubona ikizitunga.

Ikindi nuko amaguru y’imbere ya giraffe ni maremare kurusha ay’inyuma ndetse ikaba igira n’ururimi rurerure cyane.

Twiga z’ingabo kugirango yegukane iy’ingore bisaba ko zirwana hagati yazo (iz’ingabo) zikoresheje amajosi itsinze akaba ariyo iyegukana.

Mu gihe cy’impeshyi zirisha ibimera bigufi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Twiga mu gihe cy’imyaka miliyoni imwe ishize zahoze zifite uburebure busumbyeho metero 2, kubwo zifite ubu.

 

Izi nyamaswa zikaba ziri mu zikunda kurwana zisakuza, gusa ifite umubyimba munini kurusha indi niyo ikunda gutsinda, kuko umubyimba munini kuri yo biyifasha kumva ibice by’umubiri byose bishikamye (stable).

Source: sciences news

 

 

You may also like

Leave a Comment