Home Inyigisho Yasengeye abatakaje akazi muri iki gihe cya Coronavirus-Papa Francis

Yasengeye abatakaje akazi muri iki gihe cya Coronavirus-Papa Francis

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Papa Francis yagarutse ku bantu bababaye kubera batakaje akazi biturutse ku cyorezo cya coronavirus ariko Imana yaboherereje umwuka wera kugirango ugendane nabo muri uru rugendo kandi ubafashe mu buzima barimo.

Muri Misa Papa Francis yasomye ku wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020 mu cyumweru cya 5 cya Pasika. Yatangiye avuga ko ubu ibitekerezo bye biri ku bantu batakaje akazi muri iki gihe cya coronavirus.

Papa avuga ko muri iki gihe abantu benshi batakaje akazi, ati abenshi ntibongeye kubona imirimo, abandi nabo bari gukora bihishe.

Papa ati turasengera cyane abavandimwe na bashiki bacu bahangayikishijwe no kuba baratakaje imirimo. Gusa avuga ko Imana itabatererana nkuko na Yesu yasize abibwiye intumwa ze ati sinzabasiga mwenyine.

Yesu yarababwiye ngo unkunda azabika ijambo ryanjye, kandi nawe Imana izamukunda, kandi nzabana nawe. Ariko nanone utankunda ntazabika ijambo ryanjye, kuko ijambo mwumva si iryanjye ahubwo ni irya Data wanyohereje.

Yesu avuga ati, ibi nabibabwiye mu gihe nari nkiri kumwe namwe, umwuka wera Imana yanyoherejemo uzabigisha buri kimwe cyose unabibutse ibyo nababwiye.

Papa Francis asobanura ibi avuga ko ari isezerano ry’umwuka wera uri muri twe, imana yatwoherereje ngo ubane natwe muri ubu buzima.

Papa Francis akomeza avuga ko Imana idashobora kudusiga twenyine, kuko itwitaho, iraduherekeza mu rugendo rw’ubuzima ngo tutagwa kandi yadusezeranyije kudufasha.

Papa Francis avuga ko umwuka wera utwigisha kwinjira neza mu mayobera yo kwizera, no kumenya amahame n’imigendere ya Yesu Kristo bikanongera ukwizera kwacu hatajemo gukora amakosa no kwibeshya.

Papa Francis avuga ko umwuka wera nanone utwigisha gukura, kumenya gutandukanya ibintu no kuzirikana. Ngo kuko umwuka wera utuma dukura mu kwizera no kwemera no kumva neza ibyo Yesu yavuze.

Akomeza avuga ko umwuka wera utwibutsa ibyo Yesu yavuze, muri make ni nk’urwibutso rudufasha kwibuka ubuzima bwacu mu gihe duhuye cyangwa duteye umugongo Imana.

Iyi nkuru dukesha Vatican news ikomeza itubwira ko Papa Francis avuga ko umwuka wera utuyobora kucyo tugomba gukora muri aka kanya, no kumenya inzira itariyo.

Papa akomeza agira ati umwuka wera utuyobora muri iyi nzira y’urwibutso, udufasha gufata umwanzuro buri munsi, mu bikomeye no mu byoroshye, udufasha kwibuka, gutandukanya ibintu, no gukura mu kwizera.

Papa Francis asoza yemeza ko umwuka wera ari “impano y’Imana” nkuko bivugwa muri Yohana ngo “sinzabasiga mwenyine”

Papa Francis asoza mu isengesho rivuga ngo, “dufashe kurinda neza iyi mpano waduhaye muri batisimu.”

 

 

 

You may also like

Leave a Comment