Home Amateka Yerusalem:Umwihariko w’ ikidendezi cy’i Silowamu ku bakiristo(sobama birambuye)

Yerusalem:Umwihariko w’ ikidendezi cy’i Silowamu ku bakiristo(sobama birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

“Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo akansiga ku maso arambwira ati jya I Silowamu wiyuhagire nuko ndagenda ndiyuhagira ndahumuka”(ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Yohani,9:1-12).

Nkuko urubuga rwa Holyland rubivuga,ikidendezi cya Silowamu giherereye mu majyepfo y’umujyi wa Dawidi.Icyo kidendezi kikaba kirimo amazi, aha hantu rero hakaba handitse mu gitabo cya bibiliya y’abaheburayo ndetse no mu isezerano rishya.

Iki kidendezi rero bajya banita ikidendezi cya Ezechias ni ahantu Yesu yoherereje umuntu wari waravutse afite ubumuga bwo kutabona yogamo maze arhumuka.Iki kidendezi kandi ibyacyo byanditse no mu gitabo cya Yesaya 8:6.

Ku bakiristo rero ikidendezi cya Silowamu gifite ubusobanuro bwihariye,kivugwa mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohani nk’ahantu Yesu yohereje uwavutse atareba kugirango ahakirire byuzuye.

Ikidendezi cya Silowamu mu gihe cy’ubu giherereye mu gihugu cya Isiraheli mu karere ka Silwam mu mujyi wa Yerusalem bikunze kuvugwa ko ari umujyi mutagatifu cyane cyane ku bantu bari mu madini atatu yemera Imana imwe, ariyo Abakiristo,Abayahudi n’Abayisilamu.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment