Home Amakuru y'ibanze Yesu arashaka kuba hamwe natwe biciye mu gahinda-Papa Francis

Yesu arashaka kuba hamwe natwe biciye mu gahinda-Papa Francis

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Papa Francis yasengeye abantu bose bafite agahinda muri Misa yabereye kuri shapere (chapel) Casa Santa Marta yabaye ku cyumweru tariki 26 Mata 2020.

Mu cyigisho cye, Papa Francis yabukije abantu Yesu ari iruhande rw’abantu bose bahangayitse n’abadashimishijwe n’uburyo babayeho muri iyi minsi.

Yagize ati :” turasengera abantu bose bafite agahinda, kubera bari bonyine cyangwa batazi ikigenderewe mu bihe biri imbere. Iyi akaba ariyo yari intumbero y’isengesho rya Papa Francis muri Misa yabaye kuri iki cyumweru.

Papa yagarutse no ku miryango ibabaye kubera amikoro make aterwa no kuba nta mirimo ibahemba bari gukora muri iki gihe. Papa Francis yakomeje  asobanura uburyo Nyagasani yaherekeje intumwa mu rugendo rujya kuri Emawusi (Emmaus). Abakristo bahuye na Yesu. Papa Francis yatangiye icyigisho asobanura umukristo icyo aricyo. Aho agira ati “umuntu aba umukristo kuko yahuye na Yesu kandi akamwemerera ko ayoborwa nawe.

Papa akomeza avuga ko uburyo Imana itwegeramo ari bumwe nubwo yegereyemo intumwa 2 mu nzira igana Emawusi.

Papa yakomeje kwigisha ijambo ry’Imana avuga ko abantu bafite inyota y’Imana, ngo kuko bavukanye kamere yo kutanyurwa. Akenshi abantu baca mu nzira zitari zo cyangwa zidakwiriye, bikarangira batabonye ibyo bifuza bityo ntibanyurwe.

Papa ati rero icyo abantu bagakwiriye kugirira inyota ni uguhura n’Imana, ku rundi ruhande Imana nayo inyotewe no guhura n’abantu. Akaba ari nayo mpamvu yohereje umwana wayo Yesu, ngo aze abe ari kumwe natwe bityo ahaze iyo nyota.

Yesu yaraje aba mu buzima bwose bwa kimuntu, nkuko n’abantu babubamo. Yesu yabaye mu ruhande rwacu kugeza naho yatwitangiye.

Papa Francis akomeza avuga ko Imana ikunda kutwumva, mu gihe twayibaye hafi iba ishobora kutwumva ikanaduha igisubizo gikwiye kubyo dukeneye.

Imana igendera ku ntambwe zacu, kuko itegereza ko dutera intambwe ya mbere tuyigana. Iyo ari mu gihe gikwiye itubaza icyo dushaka ubundi ikagikemura.

Imana ikomeza kutwereka ikwiye, yarangiza ikajya ahirengeye kugirango irebe neza ukutanyurwa kwacu uko kungana.

Mu gihe kutanyurwa kwacu kwahuye na Yesu, nibwo ubuzima bw’imbabazi n’urukundo butangira.

Papa Francis avuga ko buri gihe yagiraga amatsiko yo kumenya icyo Yesu yabwiye ziriya ntumwa ebyiri. Gusa avuga ko Yesu aduherekeza mu rugendo rwacu rwose, kabone nubwo twaba tudakora ugushaka kw’Imana.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Vatican news ikomeza ivuga ko Papa yagize ati “twahuye na Yesu mu mwijima wo gushidikanya kwacu, ndetse no mu mwijima w’ibyaha byacu.” Imana iri kumwe natwe kugirango idufashe mu biduhangayikishije.

Buri gihe iba iri kumwe natwe, kandi Imana ituba hafi kuko yifuza guhura natwe ngo itugirire neza. Iki nicyo cy’ingenzi ku mukristo.

Papa Francis yasoje agira ati” Yesu arashaka kuba hamwe na buri wese buri munsi, kandi dukwiye no kumenya no kuzirikana ko agendana natwe mu bihe byose. Papa arangiza avuga ko Yesu ari umuherekeza mwiza mu nzira y’urugendo rutagatifu.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment