Home Isesengura Yesu yabayeho ariko ibitangaza bamwitirira ntibyabayeho- Aimable Karasira

Yesu yabayeho ariko ibitangaza bamwitirira ntibyabayeho- Aimable Karasira

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Abantu benshi ntibavuga rumwe ku bijyanye n’Imana, ndetse n’ubuzima ntibabubona mu ishusho imwe.

Mu kiganiro kirambuye Dash Dash TV ikorera kuri YOU TUBE Channel, yagiranye n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Aimable Karasira uzwi ku izina rya “Professor Nigger” yagize byinshi avuga ku bijyanye n’Imana, Ubuzima, n’urupfu.

Aimable Karasira avuga ko Imana abantu banditse mu bitabo, ari Imana mpangano. Ibi abivuga ashingiye yuko uburyo bayanditsemo mu bitabo, bayigaragaza nkaho ari Imana ifite imico nkiy’abantu. Bivuze ngo bayanditse nk’Imana yica, igira umujinya, ihora n’ibindi.

Kubw’ibyo Aimable avuga ko Imana abantu banditse ari ibyiyumviro byabo, cyangwa igitekerezo nk’icya Ruganzu Ndori.

Gusa Aimable Karasira avuga ko yemera Imana, ariko akaba ayibona mu ishusho y’ubushobozi buturenze.

Akomeza avuga ko we abona gusenga Imana utari mu bibazo atari ngombwa, ngo kuko mu bihe byiza umuntu aba yakoresheje ubushobozi bwe Imana yamuhaye, rero ngo mu gihe ukibufite nta mpamvu yo kuyisenga.

Avuga ko ariyo mpamvu mu gihe ubushobozi bwo gukemura ibibazo bugushiranye uba ugomba kuyisenga kuko yo ifite ubushobozi buturenze.

Karasira yabajijwe uko afata Yesu, avuga ko yemera ko Yesu yabayeho ariko ibitangaza bamwitirira bitabayeho, ahubwo yabayeho nk’umuntu wazanye impinduramatwara ku Isi (Revolutionnelle), aho atanga urugero ko Yesu yaje arwanya uburyarya bw’Abafarisayo.

Aimable abajijwe uko afata ubuzima, yavuze ko abona ubuzima ari nk’igihano cyangwa ikizamini Imana yahaye abantu.

Igituma abifata gutyo ngo ni uko rimwe umuntu aba ari mu bihe byiza, ubundi akaba ari mu bihe bibi, rero ngo kugirango umuntu abashe kubyitwaramo neza byose aba ari ikizami mu bindi.

Naho impamvu abifata nk’igihano ngo nuko Imana iyo ibishaka yari kudushira mu buzima bwiza, butarimo ibibazo n’imihangayiko ngo kuko byose ibifitiye ubushobozi.

Gusa we yemera ko umuntu ubayeho neza, ari umuntu utari muri gereza, utari mu bitaro, cyangwa utari mu irimbi, ndetse akaba afite n’ubwisanzure mu bitekerezo.

Akomeza avuga ko kugirango ugire ubwisanzure mu bitekerezo, bisaba kuba nta kibazo ufite mu bijyanye n’ubukungu (finance), ndetse n’ubuzima bwawe bushinganye (assurance) ku buryo aba adahangayikishijwe n’imibereho y’ejo hazaza.

Aimable Karasira abajijwe uko afata urupfu, yasubije muri aya magambo “urupfu nicyo kintu cyiza Imana yaremye.”

Icyo ashingiraho avuga ibi nuko ngo urupfu ruringaniza abantu bose, abakire n’abakene, mbega ngo ruringaniza ibyiciro byose by’ubudehe.

Icyiyongeyeho ngo nuko adatinya urupfu ahubwo atinya ikirubanziriza. Aha avuga ko urupfu rubanzirizwa n’imibabaro itandukanye bitewe n’ikikwishe, akaba ari nayo mpamvu ashimangira ko atakwishira urupfu arureba.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment