Home Mu Mahanga Zimbabwe: Amatorero yagerageje gutangiza ibiganiro nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi banze kugirana ibiganiro na Perezida Mnangagwa

Zimbabwe: Amatorero yagerageje gutangiza ibiganiro nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi banze kugirana ibiganiro na Perezida Mnangagwa

by Divine Mbabazi
0 comment

Ejo ku wa Kane, amatorero yo muri Zimbabwe yashatse gutangiza ibiganiro hagati ya Guverinoma n’abatavuga rumwe na yo ku birebana n’ibibazo bya politiki n’ubukungu byugarije iki gihugu. Ibi bibazo kandi byatumye igihugu cya Zimbabwe gihungabana nyuma y’uko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi banze kugirana ibiganiro na perezida w’iki gihugu.

Christian today ivuga ko Zimbabwe yari yiringiye ko igiye gushyira iherezo ku hashize hayo nyuma ya coup d’etat yabaye muri 2017 igakura perezida Robert Mugabe ku butegetsi. Ibi ariko si uku byagenze kuko amatora y’umwaka ushize yatsinzwe na Emmerson Mnangagwa yongereye umurego ibibazo byari byugarije Zimbabwe.

Imvururu zabaye nyuma y’amatora hamwe n’izabaye mu kwezi gushize zatumye abadashyigikiye Mnangagwa bavuga ko ubutegetsi bwe, bugaruye igitugu cyaranze ubutegetsi bwa Robert Mugabe.

Mnangagwa yasibye inama yabaye ejo ku wa kane, nyuma yo kubanza kwemeza ko yari kuyitabira. Yahagarariwe na Minisitiri w’ingabo, Oppah Muchinguri Kashiri.

Umwe mu batavuga rumwe na Mnangagwa ukomeye, Nelson Chamisa, hamwe n’abanyapolitiki bo mu mashyaka mato, abadiplomate, abashoramari n’abaminisitiri batandukanye bitabiriye iyi nama. Iyi nama ni yo ya mbere ibaye kuva Mnangagwa yafata ubutegetsi mu Gushyingo 2017.

Abayobozi b’amatorero bavuze ko bateye intambwe bigira imbere kugirango bahuze amashyaka ya politiki, ari nabyo byashyiraho urufatiro rwo kuzamuka k’ubukungu buhanganye n’ikibazo cy’idorari rya Zimbabwe rikomeje kugabanuka ndetse rigateza ibura ry’ibyo kurya n’imiti.

Mu nama y’amasengesho yahuje abanyamatorero n’aba banyapolitiki,Bishop Ambrose Moyo ukuriye abakuru b’amatorero yagize ati, “Biragaragara ko Zimbabwe ari igihugu kibabaye kandi cyahungabanye.”

“Iyi mishyikirano yashyizweho n’amatorero izadufasha kugera ku kintu gikomeye ubwo tuzaba tuganira. Duhagaze twiyemeje gukora ibishoboka byose ngo ibi bigerweho bikozwe n’itorero ryunze ubumwe kugirango twubake amahoro, ubwiyunge ndetse n’uburumbuke”.

Ibiganiro ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF riheruka kugirana ibiganiro n’ishyaka rya Chamisa rya Movement for Democratic Change muri 2008 byakurikiwe n’ibibazo muri politiki ndetse n’ubukungu.

Mu ijambo rye, Chamisa we yavuze ko ibibazo bya politiki n’ubukungu Zimbabwe ifite bitazakemuka hatabanje gukemurwa ikibazo cy’ubutegetsi bwa Mnangagwa. Yashyigikiye kandi ibyakozwe n’abanyamatorero avuga ko abanyamatorero n’abo ari abunzi bigenga.

Chamisa yavuze ko imishyikirano yose yakorwa Mnangagwa atahibereye ntacyo yageraho. Yongeye kandi asaba ko ingabo za gisirikare zakurwa mu mihanda ndetse n’amagana y’abantu bafunzwe nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu kwezi gushize bagafungurwa.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment