Home Mu Mahanga Zimbabwe: Umupasiteri yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kujya mu myigaragambyo(Soma birambuye)

Zimbabwe: Umupasiteri yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kujya mu myigaragambyo(Soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Pasiteri Evan Mawarire yakatiwe igifungo nyuma y’uko urukiko rwari rwarasubitse urubanza rwe mu cyumweru gishize kuko abashinjacyaha batari biteguye.

Amakuru dukesha urubuga christiantoday avuga ko Pasiteri Mawarire ari mu magana y’abasivire bari gushinjwa n’urukiko nyuma y’imyigaragambyo yabaye muri iki gihugu icyumweru gishize itewe n’izamuka rikabije ry’igiciro cya peterori. N’ubwo ku ruhande rwe, Mawarire ahakana ibyo aregwa, yafashwe ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 20.

Mawarire yatangiye kugaragara cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe, aho yari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Robert Mugabe. Mawarire kandi yayoboye imyigaragambyo yabaye mu mwaka wa 2016 muri iki gihugu cya Zimbabwe.

Mu cyumweru gishize nibwo uyu mugabo yashinjwe icyaha cyo kwigomeka ku butegetsi gihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 20, nyuma y’uko yari yabanje gushinjwa icyaha cyo guteza imvururu, aho yanditse ibintu ku mbuga nkoranyambaga bishishikariza abanyazimbawe kwitabira imyigaragambyo yateguwe n’urwego runini rw’abakozi.

Leta ya Perezida Emmerson Mnangagwa yemeje ko habayeho izamuka ringana na 150% ry’ibiciro bya peterori na esansi, ari nabyo byateye benshi gukora imyigaragambyo y’iminsi itatu. Muri iyo minsi itatu, abigaragambyaga bafunze imihanda buzuzamo amabuye, batwika amapine ndetse bamwe na bamwe basahura n’amazu y’ubucuruzi.

Nk’igihugu cyahoze gikoroniza Zimbabwe, ubwongereza bwahamagaje ambasaderi wa Zimbabwe mu murwa mukuru London. Uyu yavuze ko ubwongereza budashyigikiye na gato abigaragambya bateza urugomo ariko ko nanone butewe ikibazo n’uburyo inzego z’umutekano za Zimbabwe zabyitwayemo.

You may also like

Leave a Comment