Home Amateka Ibintu 5 bigaragaza imyitwarire iteye agahinda y’umwe mu bigishwa ba Yesu “Yuda Isikariyote”(soma birambuye)

Ibintu 5 bigaragaza imyitwarire iteye agahinda y’umwe mu bigishwa ba Yesu “Yuda Isikariyote”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Yesu Kristo akiri mu isi yari afite abigishwa yatoranije bagera kuri 12 bagendanaga aho agiye hose,ari nabo igihe yari amaze gusubira mu ijuru bafashe iya mbere mu kumuhamya.Muri aba bigishwa rero harimo umwe witwaga Yuda Isikariyote wari ufite imyitwarire mibi iteye agahinda kuburyo ari nawe waje kugambanira Kristo.

Igitabo cyitwa “Amateka y’intumwa za Yesu n’urupfu zapfuye” kiradufasha gusobanukirwa n’imwe  mu myitwarire y’uyu mwigishwa utangaje kuko ari nawe mwigishwa rukumbi utarahamagawe na Yesu kuko ariwe waje agasaba Yesu ko yakwemererwa kumukurikira(Luka 9 :58)

1.Yuda yari umujura

Uyu Yuda yari umucungamutungo w’intumwa.Nk’uwacungaga uwo mutungo yahoraga yiba kuri uwo mutungo kandi abigishwa  bagenzi be ntibarabukwe.Kristo utagira icyo ahishwa yajyaga amwihererana kenshi akamwingingira kureka iyo ngeso yo kwiba ariko Yuda akabikomeza,kuburyo Yuda yabifataga nko kumutoteza.

2.Nta kintu yakoraga kitamufitiye inyungu

Nta kintu na kimwe Yuda yigeze atanga ku buntu akigomwe,iyo yafashaga abakene yacacaga ruhinganyuma ntawe umureba akisubiza ingurane yacyo mu ibanga.Igihe cyose yagiraga icyo akora cyangwa iyo yakoreshaga igihe cye mu ibwirizabutumwa  yiyishyuraga amafaranga akomoka mu kigega yacungaga.Mu myumvire ye yatekerezaga ko ibikorwa bye bifite ubusobanuro butunganye,ariko mu maso y’Imana ari umujura

3.Yumvaga ko ari umunyabwenge kuruta abandi bigishwa

Ubwo Yuda Isikariyote yinjiraga mu itsinda ry’abigishwa ba Yesu,yabonaga iryo tsinda rigize amahirwe akomeye yo kwunguka umunyabwenge nkawe(intellectuel) kuko abandi yabonaga ari injiji.

4.Yuda yahoraga arangaza abigishwa akabakura mu byo Kristo yigishaga

Kurangaza abigishwa aberekeza ku cyubahiro n’ubutunzi bw’iyi si nibyo byarangaga Yuda.Mu buryo busa n’ubw’iyobokamana amagambo ya Yuda yabaga ari iknyuranyo n’aya Kristo.Impaka z’uwagombaga kuba mukuru mu itsinda zazanwaga na Yuda.

5.Kugambanira Kristo

Yuda Isikariyote ,imyitwarirer ye mibi yatumye birangira agambaniye Yesu ku kiguzi cy’ibice by’ifeza mirongo itatu bityo aba ashoje ubuhanuzi bwavugaga ko uzamugambanira arutwa n’inda yavuyemo(Mariko 14 :21).

Nubwo aba bigishwa bari cumi na babiri ntibivuga ko aribo bigishwa yagiraga gusa kuko Yesu yari afite abigishwa benshi gusa aba 12 baragendanaga aho agiye hose,harimo nuyu Yuda Isikariyote wamugambaniye.

You may also like

1 comment

NDAYAMBAJE May 26, 2019 - 3:33 pm

Muraho neza . Muhire amahoro y’Imana . Ndagirango mbashimire cyane ku nyigisho nziza ziteye amatsiko kuzisoma n’ubwo mubivuga muncamake. Ariko ubwo nasomaga inkuru ivuga kuri Yuda ibyo mwamuvuzeho muzabukosore rwose kuvuga ko atahamagawe nk’izindi ntumwa ataribyo rwose. Ahubwo niwe muntumwa zose wakomokaga mugace ka wenyine nkuko abandi Bose bakomokaga mû gace hamwe.

Reply

Leave a Comment