Home Amakuru y'ibanze Kwibuka : Eglise Apostolique” bibutse umushumba wabo umaze umwaka yitabye Imana”Pasiteri Kamanzi Theophile”.

Kwibuka : Eglise Apostolique” bibutse umushumba wabo umaze umwaka yitabye Imana”Pasiteri Kamanzi Theophile”.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umwaka urashize umushumba mukuru wa Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR) yitabye Imana , Pasiteri Kamanzi inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro  rishyira ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2018 ahagana saa sita z’ijoro. Akaba yaraguye mu bitaro bya Kaminuza  y’u Rwanda ishami rya Kigali, CHUK .

Uyu munsi taliki ya 2/8/ 2019 guhera saa 17h30 z’umugoroba  abakristo ba  Eglise Apostolique pour le Reveile au Rwanda bakaba bakoze ijoro ryo kwibuka nyakwigendera Pasiteri Kamazi , Muri iri joro ryo Kwibuka ,Gakunde Celestin yatangije isengesho,  atanga ijambo ry’ikaze ku bitabiriye iki gikorwa.

Hakurikiyeho umushumba mukuru uriho ubu , uyobora Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR) Pasiteri Lea Mukabaranga , agira icyo avuga kuri nyakwigendera pasiteri Kamanzi Theophile.

Mu magambo ye yatangiye yibutsa abitabiriye icyo gikorwa ijambo ry’umwaka nya kwigendera pasiteri Kamanzi Theophele yasigiye itorero riri muba Filipi 4:9 ……,“ibyo nabigishije , ibyo mwanyumvanye , ibyo nababwirije abe aribyo mukora ,“….

Pasiteri Lea avuga ko badakwiye kuvuga ko iri jambo barihawe nka Apostolique ahubwo bakwiye kuryishyiraho ho ubwabo.

Yagize ati:’ umwana mwiza  wabanye n’ababyeyi  baragenda akabigiraho , ntabwo aba ikigwari nta bwo aba icyohe . pasiteri yakundaga gusenga kandi yari afite gutuza n’amahoro mu mutima we , kandi mu gutuza kwe niho Imana yamubwirizaga , nawe yatubereye umubyeyi  mwiza .

Rero umwana mwiza yita kucyo se yavuze , yita kucyo nyina yavuze , rero nitwita kubyo yatwigishije , ibyo yatubwirije , ibyo twa mwumvanye , Imana izakomeza ibane natwe.

Umuyobozi wa gahunda Gakunde Celestin yatanze ubuhamya  ashima Imana ko yahuye na pasiteri Kamanzi Theophile , yagize ati : twagiranye ibihe byiza , kandi yambereye inshuti n’umujyanama mwiza , na mwigiyeho  gusenga kandi yirinda kwanduzwa n’amafranmga , icyo nacyo n’ikintu gikomeye na mwigiyeho .

Kandi na mwigiyeho gukunda abantu kandi ntavangura yari afite , kuko mu gihe cyanyuma ya jenoside yakorewe abatutsi  yagumye abana n’abantu cyane.

Ubuhamya bwa tambutse:

Umubyeyi witwa Rubagumya Claudine yatanze ubuhamya avuga byinshi yigiye kuri nyakwigendera , yavuze ko yamwigiyeho  Umwuka w’ukuri kuko ukuri kurabatura , yakomeje avuga ko ikindi ya mubonyeho n’ugusenga by’ukuri, igihe cyose yamaranye nawe yari ingira kamaro kuri we , yagiye amwigisha gutuza kandi aratuza byukuri .

Claudine  yagize ati :” namaze amezi atandatu narasubira gusenga naricaye nsaba Imana  ko yampa aho gusengera , taliki 31/12 nibwo abantu bose bo mu rugo bagiye gusenga ariko umutima umbwira ko nza hano muri Apostolique ntabwo narinziko icyo gihe yitwaga Apostolique , rero nibwo naje guhura na pasiteri Kamanzi anyakira nk’umwana we , nari mfite umutima ubabaye cyane ariko ya mbereye umubyeyi .

Mutesi Odette Maua ati:”Ndashima Imana umunsi  wa mbere ninjiye muri Apostolique , najemo narabatijwe narakijijwe na sengeye ahantu henshi .Ariko ndibuka umunsi naje muri Apostolique  Mushumba na mubonyeho amavuta , na mubonye nk’umubyeyi nya mubyeyi kubera amagambo ye meza , umutima unyemeza kuhaguma.

Mushumba yaransengeraga , akamfasha ndashima Imana ko atakundaga amafranga , iyo nahuraga n’ibikomeye yarankomezaga . namusabye ko ambera papa wo mu Mwuka arabinkorera , ndashima ko ya mbereye umubyeyi  mwiza .

Ndashima ko yaturereye Alpha yaramukundaga cyane akamwitaho , ndashima ko yadusigiye umushumba mwiza .

Alpha Umwana wakundanaga na nyakwigendera  mu kiniga gikomeye yavuze ko  yari inshuti ye  yari urugero rwiza rwanjye . Ndasaba urubyiruko ko rutava mu Itorero kuko harimo ubuntu bw’Imana. Ntakindi navuga birahagije he was my friend , he was example.

William ati:’’ yaransengeye amvugaho amagambo menshi , avuga ibyari ku mutima wanjye wose . Ndashima Imana ko hari amezi 4 namaze nganira nawe , byari buri wa kane yanganirizaga amagambo meza kandi yaranyubatse .

Determine ati:Ndashima Imana ko yadutije pasiteri Kamanzi , kandi ndashima Imana ko yadusobanuriye ko  mugucyura Mushumba nta kosa ryarimo ahubwo ko aritwe dukwiye gukosoka .

Yakomeje avuga ko ibintu Imana yabwiye Mushumba ari mu Buhinde ku itorero ko yagarutse akabegeranya nk’abashumba ,yumva umutima we wuzuye ibyishimo atangira kuduha imirimo .

Mukamugema Immaculee yavuze ko yabonyeho umutima wo kumenekera Imana ,kandi akamubonaho umutima wo gukunda abantu .Kuko si yakundaga kwemera ko hagira umukristo ukorwa n’isoni.

Iki  gikorwa kizakomeza ejo kuwa gatandatu ,guhera saa munani .

MUTWIHAGANIRE AMAFOTO YAGIZE IKIBAZO , MUZAYAGEZWAHO VUBA, TURI KUBIKOSORA.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment