Home Amakuru y'ibanze Twese turangana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana- perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari

Twese turangana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana- perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko abaturage ba Nigeria bose bangana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, ibi akaba yabivuze kubera Leah Sharibu na bagenzi be b’abakobwa barenga 100 bashimuswe bazira imyemerere ya gikristo.

Kuwa gatatu taliki ya 19 Gashyantare  nibwo hashize imyaka 2, Leah Sharibu na bagenzi be bashimuswe n’itsinda rya Boko Haram muri leta ya Dapchi Yobe.

Mu gihe bamwe mu bakobwa bari barashimuswe barekuwe, Sharibu we banze kumurekura kubera yanze kureka imyemerere ye ya gikristo.

Perezida wa Nigeria yavuze ko guverinoma iri gukora ibishoboka byose ngo barekurwe ndetse n’iyo mitwe y’iterabwoba igafatwa, kandi ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo guhatira undi imyizerere cg imyemerere kandi ko ubuzima bw’umuntu mu buryo bwa gikristo bugomba kubahwa no guhabwa agaciro.

Perezida akomeza avuga ko badashobora kwemerera imitwe y’iterabwoba gukomeza kubacamo ibice, abasilamu barwanya abakristo, abakristo nabo barwanya abasilamu ngo kuko bose baturuka kuri Abraham.

Umupasiteri wo muri Nigeria (Rev Para Mallam) uhorana bya hafi n’umuryango wa Sharibu yamubwiye ko atari wenyine, akomeza anavuga ko imiryango mpuzamahanga ikwiriye kugira icyo ikora kugira ngo Sharibu na bagenzi be barekurwe.

Rev Para Mallam akomeza avuga ko ibiganiro bigomba gukomeza kuba muri Nigeria no muri Africa y’uburengerazuba kuko ibi byihebe bya Boko Haram bikoresha imibonano mpuzabitsina  abana b’abakobwa n’abagore ku gahato kandi bakaba babikora mu izina ry’idini ya Islam!

Christian .com dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu  mupasiteri yasabye abakristo bose bari ku isi gusengera Sharibu wakomeje guhagarara ku kwemera kwe kwa gikristo.

Pasitori asoza agira ati, “Sharibu Leah wicika intege, wigira ubwoba,kandi ntiwirengagijwe,nturi wenyine “Imana iri kumwe nawe, ntuzatsindwa,ntiwihebe, seka rwose Sharibu Leah!!!

You may also like

Leave a Comment