Home Amakuru y'ibanze Iran ikomeje gusagarira abenegihugu bahinduye idini bava muri Islam bajya mu madini ya gikirisitu

Iran ikomeje gusagarira abenegihugu bahinduye idini bava muri Islam bajya mu madini ya gikirisitu

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umunya Iran w’umukobwa witwa Mohammadi Fatemeh wahinduye akava muri islam akajya mu idini rya gikristu, akaba yari yarafunzwe na guverinoma ya Iran, yari afungiwe muri gereza y’abagore yitwa Qarchak women’s prison ikaba iherereye mu gace kitwa Tehran.

Iyi gereza ikaba ariyo iteye ubwoba cyane kurusha izindi zose ziba muri Iran.Fatemeh w’imyaka 21 ushaka kujya yitwa Mary (Mariya) akaba yararekuwe muri uku kwezi gushize ariko akaba yarishyuye amadolari 2,250 .

Akaba azakomeza gukurikiranwa ari hanze, mu gihe cyenda kungana n’ukwezi kumwe, nyuma yuko arekuwe ku itariki 12 Mutarama 2020, nta kintu na kimwe cyigeze kimenyekana kijyanye naho ari.

Gusa hari inkuru zivuga ko yari ari gutotezwa (torture) anakubitwa mu gihe yari muri gereza ya Qarchak.

Amakuru y’irekurwa rye ry’agateganyo rije nk’akaruhuko gato mu gihe ibyo ashinjwa bitarakemuka.

Mohammadi Fatemeh yafatiwe hafi yahitwa Azadi Square muri Tehran nyuma yuko umusirikare wa Iran arasa indege yari irimo abagenzi hagapfamo abantu 176. Ikindi nuko abantu batandukanye bo mu migi itandukanye barafashwe.

Fatemeh akaba ashinjwa guhungabanya umudendezo wa rubanda, no gukora ibitemewe n’amategeko ya leta ya Iran.

Fatemeh ku munsi yafashweho yari yatangaje ku rubuga rwe rwa tweeter ibintu byinshi. Aho yavugaga ko abaturage ba Iran bakorera ku gitutu cy’ubuyobozi (pressure), aho ubutegetsi bwa Iran bwashizeho imyemerere itariyo biciye mu nzira nyinshi itariyo.

Gusa ingingo ya 18, U.K based watchdog group yateje imbere ubwisanzure mu iyobokamana ndetse no kworohereza abakristu bo muri Iran.

Fatemeh yashinjije ubutegetsi bwa Iran akoresheje tweeter ye ko ikwirakwiza ibinyoma kandi uko byisubiramo inshuro nyinshi nibyo bituma leta igaragara nk’umwizerwa kandi atari byo.

Fatemeh nanone mbere yari yarafashwe n’abayobozi muri repubulika y’abasilamu.Muri 2017 yafatiwe mu nama yaberaga mu rusengero rwubatse munsi y’ubutaka yoherezwa muri gereza yo muri Iran yitwa Evin prison, amezi atandatu.

Fatemeh yandikiye Minisitiri Mahmoud Alavi (umwe mu baminisitiri ba Iran) mu kwa 5 k’umwaka ushize amunenga kubangamira abakristu no guhutaza itegeko nshinga.

Mu ibaruwa ye yakomeje amubaza impamvu abakristu batemerewe kuvuga ukwemera kwabo mu ruhame ariko abasilamu bo bakaba babyemerewe.

Muri kanama 2018, yanditse indi baruwa avuga uburyo yababajwe cyane muri gereza, n’ukuntu abari bashinzwe kumuhata ibibazo (interrogators) bamuhataga kwemera ko yakoze imibonano mpuzabitsina itemewe kandi ntayo yakoze.

Banamutegeka guhimba inkuru igaragaza ukuntu yishimiye iyo mibonano mpuzabitsina itemewe.

Mu kwezi k’ukuboza Fatemeh yashize ku mbuga nkoranyambaga abaza impamvu atemerewe kwiga muri kaminuza yo muri Iran yitwa Azad, kimwe n’abandi bagenzi be bakeya babangiye kwigamo. Ngo ibi byose biragaragaza ko muri Iran abantu bose badafite burenganzira bungana ku burezi.

Muri nyakanga Fatemeh yongeye gufatwa kubera imyambarire yari yambaye idahuye n’iy’idini ya islam, yafashwe mu gihe yari arimo agerageza gutangaza ihohoterwa akorerwa.

Uwo munsi yafunzwe amasaha make ubundi baramwihaniza baramurekura.

Iran imaze imyaka myinshi igaragajwe na U.S States department nk’igihugu kibangamira ubwisanzure bw’andi madini n’imyemerere.

Mu kuboza 2019, abakristu 9 bafashwe muri Mutarama na Gashyantare bakatiwe n’urukiko rwa Iran gufungwa imyaka 45 kuko muri Iran ntibyemewe kuva muri Islam ngo ujye mu rindi dini.

USA muri uyu mwaka wa 2020 yakoze urutonde rw’ibihugu bibangamira bikanatoteza abakristu. Iran yaje ku mwanya wa 9, kuko nibura abakristu 169 barafashwe barafungwa baranatotezwa, nkuko bigaragazwa na raporo zakozwe n’imiryango mpuzamahanga zo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2018, hamwe na 31 Ukuboza 2019

 

You may also like

Leave a Comment