Home Mu Mahanga 58 baguye mu bitero byibasiye abakristu muri Burkinafaso

58 baguye mu bitero byibasiye abakristu muri Burkinafaso

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Nibura abantu 58, harimo n’abana baherutse kwicirwa mu majyaruguru ya Burkina Faso mu bitero 3 bitandukanye by’abarwanyi ba kisilamu bitwaje intwaro byibasiye abakristu.

Nk’uko byatangajwe na “U.K based aid agency Barnabus Fund” ngo abakristu bari mu bagabweho igitero bakicirwa mu bitero byabereye mu ntara za Loroum, Kompienga na Sanmatenga mu masaha 24, kuva ku ya 29 kugeza 30 Gicurasi 2020.

Uyu muryango wa “U.K based aid agency Barnabus Fund” wavuze ko hari aho wavuganye n’uwarokotse, uvuga ko aba barwanyi bibasiye abakristu n’abantu bajyana ibiryo mu nkambi y’abavanywe mu byabo n’abaturage benshi b’abakristu bahunze mbere y’ihohoterwa.

Avuga ku gitero cyagabwe kuri convoy mu gace ka Barsalogho mu ntara ya Sanmatenga, cyahitanye abasivili 6 n’abasirikare 7, uwacitse ku icumu yagize ati: “Umushoferi yavugije induru ati ‘mbabarira, mbabarira, natwe turi abayoboke b’umuhanuzi wa Islamu Muhammad.’

Umwe muri abo barwanyi yarahindukiye asanga bagenzi be arababwira ati, bafite idini rimwe natwe.

Umuryango utabara imbabare wavuze ko icyo gitero cyaje kurangira, usibye igitero cyabereye i Sanmatenga, abarwanashyaka barashe ku buryo butemewe ku isoko ry’inka i Kompienga ku ya 30 Gicurasi 2020, bahitana byibuze abantu 30.

Gusa mbere y’umunsi umwe, imodoka y’abacuruzi, irimo abana, yagabweho igitero ubwo yavaga i Titao yerekeza i Sollé mu ntara ya Loroum.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020, byibuze abantu 14 barishwe ubwo abantu bitwaje imbunda bateraga mu rusengero rw’abaporotesitanti mu mujyi wa Hantoukoura hafi y’umupaka wa Niger.

Muri Mata 2019, abantu bitwaje imbunda bishe umupasitori w’abaporotesitanti hamwe n’abandi bakristu 5 bavaga mu rusengero i Silgadji.

Burkina Faso, kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, imaze imyaka irenga 4 irwana n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Al-Qaeda na Leta ya Kisilamu.

Nk’uko byatangajwe n’intumwa y’umuryango w’abibumbye muri Afurika y’iburengerazuba na Sahel Mohamed Ibin Chambas, ngo abantu barenga 4000 baguye mu bitero by’intagondwa z’abayisilamu muri Burkinafaso, Niger na Mali muri 2019.

Kuva muri 2016, imitwe y’intagondwa zirimo Leta ya Kisilamu mu ntara ya Afurika y’Uburengerazuba na Ansaroul Islam zagabye ibitero mu karere ka Sahel muri Afurika y’Uburengerazuba.

Ariko ibitero byiyongereyeho gatanu muri 2019, aho impfu zavuye kuri 80 muri 2016 zigera ku 1800 muri 2019.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bibitangaza ngo ubu ihohoterwa rya Jihadiste ryakwirakwiriye mu majyaruguru y’igihugu kugera mu burengerazuba bwa Boucle du Mouhoun, aho umuceri n’ibigori byera maze bikajyanwa mu tundi turere, bikaviramo ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kandi bikaba bishobora guhagarika ibiribwa ku bantu babarirwa muri za miriyoni muri ako karere.

Iyi nkuru dukesha “Christian Post” ivuga ko biteye ubwoba ko icyorezo cya COVID-19 gishobora gukaza umurego mu gihe abantu miliyoni 2 mu gihugu basanzwe bafite ikibazo cyo kwihaza mu biribwa.

Julia Wanjiru, umuhuzabikorwa w’itumanaho muri Sahel na Afurika y’Uburengerazuba, yagize ati: “Niba umusaruro waragabanutse muri kariya gace kandi n’imbogamizi zatewe na coronavirus zigenda zizamura ibiciro by’ibiribwa ku masoko, bishobora gutuma umubare w’abatishoboye wikuba 2 cyangwa 3”.

Nk’uko Umuryango w’abibumbye ubitangaza, umubare w’abantu bimuwe muri Burkinafaso wazamutseho 1,200 ku ijana mu mwaka wa 2019.

Muri iki gihugu cya Burkinafaso hari abantu bagera ku 600.000 bavanywe mu byabo, akaba ari kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi mu rwego rw’ubutabazi.

 

You may also like

Leave a Comment