Home Amakuru y'ibanze Umunyarwandakazi yatoranyijwe gusifura imikino ya Olympics Game

Umunyarwandakazi yatoranyijwe gusifura imikino ya Olympics Game

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yatoranyijwe mubazasifura imikino mpuzamahanga ya Olympics Games izabera mu gihugu cy’Ubuyapani kuva kuya 21 Nyakanga ,kugeza kuya 07 Kanama 2021 . 

 Uyu musifuzi amaze umwaka urenga atangiye kujya ayobora imikino ikomeye muri Championa y’icyiciro cya mbere mu bagabo hano mu Rwanda. Uyu mugore kandi yanasifuye imikino y’igikombe cy’Africa cyabari munsi y’imyaka 20 cyabereye mu Misiri.

Umusifuzi Mukansanga Salima (Photo Internet)

Mu 2019 Salima yasifuye igikombe cy’isi cyabagore cyabereye mubufaransa, ndetse yitwara neza, ibi byatumye uyu mukobwa bivugwa ko ashobora kuzahabwa gusifura mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abagore kizabera muri NewZland na Australia muri 2023.

Tubibutse ko Mukansanga Salima ariwe musifuzi wenyine wo hagati ukomoka mu Rwanda wasifuye imikino y’igikombe cy’isi , icyo aricyo cyose .

 

You may also like

Leave a Comment