Home Amakuru y'ibanze Kevin Monnet Paque ahamagawe mu ikipe y’igihugu Mangwende na Ombalenga baratungurwa

Kevin Monnet Paque ahamagawe mu ikipe y’igihugu Mangwende na Ombalenga baratungurwa

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Rutahizamu wa Saint Etienne Kevin Monnet Paque yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe Manishinwe Emmanuel bita Mangwende na Ombalenga Fitina batahamagawe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nibwo umutoza w’ikipe y’igihigu Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 30 bagomba kwitabira imikino 2 ya Gicuti izahuza u Rwanda na Centra africa,imikino iteganyijwe taliki  4 niya 17 Kamena 2021.

Kuri uru rutonde Hagaragayeho abakinnyi benshi bashya by’umwihariko abavuye kumugabane w’Iburayi nka Rutahiza wa Saint Ettienne Kevin Monnet Paque, umuzamu witwa Buhake Twizere Clement ukina muri Norway, myugariro Ngwabije Bryan Clovis ukinira SC Lyon yo mubufaransa , Rukundo Denis ukinira Police yo muri Uganda ,Samuel Gueulette ukina mububirigi akaba yaranakiniye amavubi ya U20 , na Rafael York ukina muri Sweeden .

Myugariro Ngwabije Bryan Clovis akinira SC Lyon mubufaransa ( Photo Internet)

Si aba bakinnyi gusa kandi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihigu Amavubi dore ko na Kwitonda Alain Baca wa Bugesera FC waruri kwitwara neza muri championa yahamagawe, Nishimwe Blaise na Niyigena Clement ba Rayon Sports Mugunga Yves wa APR bose bakaba ari ubwa mbere bahamagawe mu ikipe y’igihigu nkuru .

Abandi bakinnyi batunguranye kuba batahamagawe nka Manishinwe Emmanuel Mangwende,Ombolenga Fitina bose bakinira Apr Fc , kandi bakaba bitwaraga neza muri championa ndetse bakaba bari abakinnyi Amavubi agenderaho kumbande zinyuma mubwugarizi.

Si aba basore gusa batahamagawe dore ko na Kwizera Olivier wari usanzwe ari umuzamu wa mbere mu ikipe y’igihigu nawe atigeze ahamagarwa ariko we bikaba bidatunguranye kubera imyitwarireye itarimyiza yagaragaje muri iyi minsi mu ikipe ya Rayon sports.

Amavubi arimo kwitegura amajonjora y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar muri 2022 ,aho ari mu itsinda rimwe na Uganda ,Kenya na Mali , iyi mikino yagombaga gutangira muri Kamena ariko Fifa yarayimuye iyishyira muri Nzeri uyu mwaka .

Rafael York ukina muri Sweeden (Photo Internet)

Samuel Gueulette yari yarakiniye amavubi ya U20 nawe yahamawe bwa mbere mu ikipe nkuru (Photo Internet)

Buhake Twizere Clement byitezwe ko ariwe uzaba umuzamu wa mbere mu mavubi

 

 

 

You may also like

Leave a Comment