Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Mu Mahanga

Abagurisha amatungo bo muri Aziya y’epfo, bari kubikorera kuri Murandasi (Internet), muri iki gihe bitegura Eid al-Adha

by KATABARWA Gilbert July 30, 2020July 30, 2020
written by KATABARWA Gilbert July 30, 2020July 30, 2020
Abagurisha amatungo bo muri Aziya y’epfo, bari kubikorera kuri Murandasi (Internet), muri iki gihe bitegura Eid al-Adha
Yasuwe: 373

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, cyahungabanyije gahunda nyinshi zibera ku Isi harimo n’ubucuruzi, abayisilamu bitegura umunsi wa Eid al-adha bari kugurira amatungo kuri interineti, bazifashishasha kuri uwo munsi.

Ihene zifite ikirango cya “007” ni zimwe mu bihumbi by’ihene zigurishirizwa ku rubuga rwa interineti, bitewe n’uburyo coronavirus yatumye ingendo n’ubuhahirana bikomwa mu nkokora. Amamiliyoni y’ihene, intama n’inka biricwa buri mwaka mu gihe cya Eid-al-Adha (umunsi mukuru w’ibitambo). Akaba ari umwe mu minsi mikuru ikomeye yizihizwa n’abayisilamu ku Isi yose, harimo na miliyoni 600 bo muri Aziya y’epfo bayizihiza.

Icyorezo cya coronavirus cyibasiye cyane Ubuhinde, Bangladesh na Pakistan, bikaba byaratumye amasoko yahoo akomeye afungwa, bityo kubera ubwoba bwo gufata virusi bituma abantu batarema amasoko. Uwitwa Saddid Hossain yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP mu murwa mukuru wa Bangladesh, Dhaka ati: “Twababajwe no kubura ba data wacu babiri bishwe na COVID-19 kandi ntitwashakaga no gutamba itungo, ariko tugomba kuguma mu muco gakondo w’idini ryacu, bityo twahitamo nibura kugura inka binyuze ku rubuga rwa interineti.”

Mu rwego rwo guhangana n’ihagarara ry’amasoko, Aborozi n’Abacuruzi bahindukiriye ku mbuga za interineti, porogaramu n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo berekane amatungo yabo. Fahad Zariwala yamamaza ihene ze ku rubuga rwe rwa YouTube, kuri ubu rukurikirwa n’abantu barenga 800.000. Ihene ze zororerwa mu biraro byo mu Buhinde, zikaba zifite ikirango cya 007.

Zariwala ufite icyicaro i Mumbai yagize ati: “Nkora amashusho agaragaza ihene zanjye, kandi ayo mashusho azerekana haba harimo n’injyana y’umuziki utuje, ugenda gahoro”. Zariwala yabonye ubwiyongere bukabije bw’abakurikira urubuga rwe baturutse muri Australia, Ubwongereza, Amerika ndetse n’Uburasirazuba bwo Hagati, kandi bose bafite diaspora nini yo muri Aziya y’Epfo. Bmawe mu bamurika amatungo yabo ku mbuga za interineti, bavuga ko babona ari byiza kandi bigenda neza.

Itsinda rigurisha amatungo kuri interineti ryitwa PashuBajaar, ryavuze ko kugurisha ku rubuga rwa interineti, byavuye ku icumi mu mwaka ushize bigera ku barenga 2500 mu mezi atatu ashize. Sanjeev Kumar, umuyobozi mukuru wa PashuBajaar yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP ati: ” uyu mwaka utaha dufite ibihumbi by’abantu byamaze kuduha komande y’ibyo bashaka kuzagura.” Amatungo ashyikirizwa abaguzi, atwawe n’ibikamyo. Igikamyo kimwe kikaba gishobora gutwara amatungo ari hagati ya 10 na 15 icyarimwe.

Iyi nkuru dukesha “Aljazeera.com” ivuga ko, Pakistan yiganjemo Abayisilamu, ituwe n’abantu miliyoni 215, kubera ubwinshi bwabo havutse porogaramu nyinshi n’imbuga za interineti kugirango babashe gukora gahunda zabo za buri munsi biboroheye. Abaguzi bashobora guhitamo itungo banyuze ku rubuga rwa interineti, ubundi bakaribagereza ku muryango wabo, cyangwa ku ibagiro. Umuyobozi mukuru wa Qurbani App, Muhammad Ali Chaudhry nawe ucururiza ku rubuga rwa interineti yagize ati: “Abaduha komande z’ibyo bashaka baragenda biyongera umunsi ku munsi.”

Hagati aho, umworozi w’ihene wa Islamabad, Muhammad Naeem, yavuze ko ubucuruzi bwe bwo kuri interineti bwateye imbere cyane, ngo kuko bwavuye kuri 20% by’igurisha bugera hafi kuri 50%. Gusa izamuka ry’ubucuruzi bwo kuri interineti ryaherekejwe no kugabanuka kw’ibiciro. Umucuruzi wo muri Mumbai mu Buhinde, Walid Dawood Jat, wagurishije ihene esheshatu binyuze ku rubuga rwa interineti mu gihe cya lockdown, yavuze ko bazigurishije hafi kimwe cya kabiri cy’ibiciro byari bisanzwe.

Ati: “Twagurishaga ihene ku mafaranga y’amarupi akoreshwa mu Buhinde ari hagati ya 500 na 600, angana n’amadolari ari hagati ya 6.70 na 8.00 ku kilo, none ubu igiciro cyagabanutseho kimwe cya kabiri”. Abacuruzi bavuga ko abaguzi babatonganya, bababwira ko nta mafaranga bakibona kuko nabo aho bayavanaga hatari kwinjiza.

Mu isoko rinini ry’inka riherereye i Dhaka, kugurisha amatungo byaragabanutse cyane, ku buryo mu myaka yashize bagurishaga inka 400.000, ariko ubu bari kugurisha izigera ku 30.000 gusa. Umucuruzi Kalu Bepari wagenze ibirometero 245 agiye kugurisha ibimasa 13, ariko yagurishije bibiri gusa kandi nabwo ku giciro gito.

 

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
KATABARWA Gilbert

previous post
Niba amashuri adafunguye, inkunga igenerwa abanyeshuri igomba guhabwa ababyeyi babo-Donald Trump
next post
Itangazo ryo gusaba guhindura amazina

You may also like

Pasiteri Rich Wilkerson Jr yatumiye abantu bamwibye imodoka...

February 20, 2020

Yasabiye umugisha abanyamuryango ba Croix Rouge na Croissant...

May 9, 2020

NGOMA : Umubyeyi wa “Uwineza Diane” mu byishimo...

January 22, 2020

Itorero rya Pantekote: Abakristo 20 bapfiriye mu kugwirirana...

February 2, 2020

Amerika:Leta ya Trump yemeye gucisha make ku kwemerera...

March 6, 2019

Ebola: Kinshasa n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS...

October 7, 2019

Abayobozi ba Mississippi barashaka ko mu kirango cy’Ibendera...

June 29, 2020

USA :Muri Leta ya Luwiziyana insengero eshatu zisengeramo abirabura...

April 10, 2019

Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa...

May 15, 2019

Bishop Mutesi Hope impano nshya mu ndirimbo zo...

September 14, 2020

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top