Home Amakuru y'ibanze Abahanzi baririmba indirimbo z’Imana, bavuze k’umunsi w’Intwari, batanga n’inama kubakiri bato

Abahanzi baririmba indirimbo z’Imana, bavuze k’umunsi w’Intwari, batanga n’inama kubakiri bato

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abahanzi baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana(Gospel songs)  bavuze ko hari uko bafata umunsi ngarukamwaka w’Intwari, aho bavuze ko nubwo benshi mu babaye intwari baba batakiriho ariko baba barasize ibikorwa bazibukirwaho, cyane ko ubu igihugu gitekanye kuko bemeye kwitanga kugira ngo abandi babeho.  Ibi babivuga bashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu.”

Nkuko Liza kamikazi na Eddy Kamoso ndetse na Asa Jean de Dieu babitangarije ikinyamakuru Isezerano.com, ngo uyu munsi wibutsa abakiri bato ko hari abantu batanze ubuzima bwabo kugirango igihugu kibeho kandi kigire umutekano, bavuga ko hari byinshi umuntu aba agomba kubigiraho birimo no kugira umutima ukomeye.

Liza Kamikazi yagize ati” Ijambo Intwari ni izina rikomeye cyane , abagizwe intwari ntabwo  bari baragambiriye ko tuzabita intwari  , ahubwo bakunze igihugu cyane , bituma bagirwa intwari. Abantu tubona babaye intwari abenshi ntabwo bakiriho , ahubwo hari bintu bakoze bitazibagirana mu mateka y’igihugu kandi babikoze batabyikoreye ahubwo babikoreye igihugu cyababyaye .Urugero turebye abana b’Inyange  ukuntu bagize ubutwari , bari abana bato bakiri mu mashuri yisumbuye , ariko mu gihe abacengezi  babasabye kwitandukanya ,ariko baremera barabyanga, biyemeza kubaka u Rwanda. Nta ntwari yakoze ibyo yakoze ngo ikurure yishyira, ahubwo intwari zihuriye kuba zari zifite urukundo , bakiyibagirwa  utegekwa n’urukundo.”

Kamikazi yakomeje avuga ko Uyu munsi turi mu gihugu cy’amahoro gitekanye ariko ko bitavuze ko abantu badakwiye gukora ibikorwa by’ubutwari , kandi ntibakore ibikorwa kugirango bitwe intwari , ahubwo bakabikora kugirango babashe kubaka igihugu cyabo. Ati “ Umunyarwanda utuye mu Rwanda  namubwira ko twakora ibikorwa bifitiye  inyungu abantu bose  kuruta kuruhande rwacu cyane , kuko turi mu gihe usanga umuntu akurura yishyira cyane muburyo bukomeye. Nk’abakristo dukomeze gukora ibikorwa bigirira abandi akamaro  , tutabikoze mugushaka kwemerwa(like) , twazaba twubatse u Rwanda  mu rwego rwose waba umurimo. Hari ijambo nkunda riri muri Bibiliya  (1 Bakorinto 16:14) rivuga riti “ ibyo mukora mubikorane urukundo.”

Ibi kandi bitangazwa na Eddy Kamoso wagize ati” Uyu munsi w’intwari kuri njyewe uvuze ikintu gikomeye cyane , usobanuye kwitangira abandi kwitangira igihugu cyane cyane  , kuko igihugu  kuri njyewe kivuze ikintu gikomeye cyane , kuko mbere yuko umuntu aremwa habanje igihugu, giha gaciro gakomeye cyane , hatari igihugu n’ababyeyi banjye ntibakabaye bahari . Icyo nabwira abakiri bato twe twakuze  dusanga turi hanze mu gihugu cya Congo mu 1959 , ariko ba data badutozaga gukunda I Gihugu cyane  no kukitangira mu gihe biri ngombwa.”

Eddy akomeza avuga ko mu gihe cyabo babigishaga ko kuba intwari ari ukwitangira abantu , ugatanga ubuzima bwawe kubwa bagenzi bawe. Avuga ko icyo yabwira abakiri bato ari uko niba bashaka amahoro cyangwa umugisha, bagomba kwitangira igihugu cyabo. Ati” Abantu ntibumve ko kwitangira igihugu cyawe ari ugufata imbunda , ni ugukora ibyiza ukaba inyangamugayo , ukifuza gukora ibyiza , ukagisengera , ntukivune ukagikorera” .

Umuramyi Asa Jean de Dieu  nawe yagize ati “ nk’Umunyarwanda kandi ukiri muto , ukunda igihugu ke , uyu munsi w’ intwari ni umunsi abantu bemeye gusiga iwabo , bemeye gusiga urugo rwabo  , kugirango uyu munsi tube dufite igihugu nkiki cyiza , kugirango uyu munsi mbe mfite umutekano , kugirango uyu munsi umwana wanjye abe afite aho abarirwa . Nta muntu umubaza ubwoko bwe , muri rusange uyu munsi usobanura ukwibohora kuri njyewe”.

Akomeza avuga ko uyu ari umunsi wo gushimira buri muntu wese watanze umusanzu we kugirango igihu cyacu kibe gifite ubwigenge , ni umunsi wo gushimira ingabo  , ni umunsi wo gushimira buri muntu wese wanze ingoyi kugeza uyu munsi abana bacu bakaba bafite amashuri meza ,  tukaba tugenda mu ijoro tukabasha gukora umuziki , tukabasha gusenga . Ni umwanya mwiza wo gushimira abo bantu bigomye byinshi kugirango mbe ndi uwo ndi ubu , kandi byumwihariko ndashimira na perezida wacu Paul Kagame .

Umunsi ngarukamwaka w’Intwari wizihizwa ku wa 01 Gashyantare buri mwaka, ukaba ugiye kwizihizwa muri uyu mwaka wa 2021 ku nshuro ya 27, watangiye kwizihizwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho muri icyo gihe ndetse n’icyabanje hari Abanyarwanda bagiye bitangira igihugu bagira ngo babone ubwigenge.

Ibyiciro by’intwari ni bitatu, hari Imena, Imanzi ndetse n’ingenzi, aho buri cyiciro kigiye gifite abakirimo. Icyiciro cy’Imanzi kirimo na General major Fred Gisa Rwigema.Yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1990, nyuma akarugwaho. Kirimo kandi umusirikare utazwi izina, aho yashyizwemo ngo ahagararire izindi ngabo zaguye k’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’abandi bashoboraga kurugwaho.

Icyiciro cya kabiri kibarizwamo Umwami Mutara lll Rudahigwa, ni icyiciro kirangwa n’abantu baba barakoze ibikorwa byiza birimo n’ubwitange bukomeye kugeza aho kumenera igihugu amaraso. Iki cyiciro kandi kibarizwamo Uwiringiyimana Agatha wabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore kuva mu 1993 kugeza mu 1994, ubwo yicwaga muri jenoside yakorewe Abatutsi. Kibarizwamo kandi Niyitegeka Felecite, ndetse n’Abana b’Inyange banze kwitandukanya kugeza ubwo babamishemo amasasu bakabica.

Icyiciro cya gatatu cy’ingenzi, ni icyiciro kitarashyirwamo abantu, kuko hakiri gukorwa ubushakashatsi ku bantu bashobora gushyirwamo.

You may also like

Leave a Comment