Home Amakuru y'ibanze Abakristo basabwe kwihuza kuwa gatanu mutagatifu mu isengesho ryo kurwanya COVID-19

Abakristo basabwe kwihuza kuwa gatanu mutagatifu mu isengesho ryo kurwanya COVID-19

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Kuwa gatanu Mutagatifu  taliki 10 Mata 2020 , abakristo basabwe gusohoka mu ngo zabo saa cyenda z’amanywa bagasenga mu rwego rwo kugaragaza ko bishyize hamwe muri iki gihe batari gusohoka mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kubera icyorezo cya COVID-19, igihugu cyategetse insengero gufunga, ibi bikaba aribyo bitumye iyi ariyo Pasika ya mbere igiye kuba mu gihugu cyose abakristo badahuriye hamwe mu nsengero zabo.

Umuhuzabikorwa Jonathan Oloyede w’umunsi w’isengesho no kuramya Imana mu gihugu, yayoboye igikorwa cyo gukangurira abantu gukora isengesho ryo kuri uyu wa gatanu mutagatifu ubanziriza Pasika.

Icyiyongeyeho kuri iryo sengesho rya saa cyenda z’umugoroba, basabwe gufata umwanya wo kuririmba indirimbo ku bw’urukundo n’impuhwe z’Imana.

Kandi abaturage batewe ishema no gushimira no gukomera amashyi n’abakozi ba NHS bari ku isonga mu gikorwa cyo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Iri sengesho rirasaba abakristo gusengera hamwe mu buryo bw’imyemerere, mu gihe iki cyorezo kigikomeje.

Abateguye iki gikorwa cy’iri sengesho, bakomeza bavuga bati “twebwe nk’abakristo twizerera mu mbaraga z’isengesho, ibaze byonyine icyo byatanga abizera babarirwa mu mamiliyoni basengeye icyarimwe uhereye mu majyaruguru ya Ireland, Scotland, Ubwongereza na Wales”.

Urukundo n’amahoro ya kristo bikomeze bibane natwe muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya Coronavirus, naho ubundi tuzabona igisubizo cy’amasengesho yacu, Imana ishyiraho iherezo kuri COVID-19, n’iherezo kuri gahunda ya guma mu rugo.

Abateguye iki gikorwa bakomeza bavuga ko uyu ari umuhate ukomeye cyane bazaba bahurije hamwe w’amatorero atandukanye yo mu bwongereza na Ireland mu isengesho ry’amasaha 24 rizakomeza rikageza mu kwezi kwa 6, Kamena.

Bose hamwe bazasenga basaba ko iki cyorezo cyacika burundu.

Abateguye iki gikorwa barakangurira insengero nyinshi kuzaboneka muri iri sengesho iminsi myinshi, cyangwa amasaha menshi, kabone niyo bazagiramo uruhare iminota mike hari icyo byatanga.

You may also like

Leave a Comment